Hafashwe umugore n’umusore bakekwaho gucuruza urumogi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari  ka Nyanza, mu Mudugudu wa Nyanza niho hafatiwe umugore ukekwaho gucuruza urumogi.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko inzego z’umutekano zirimo abasirikare bafatanyije na  DASSO, bafata umugore witwa Mariam w’imyaka 31 y’amavuko na  Elysee w’imyaka 31 bafatanywe urumogi (Boule 84) n’amavuta atemewe.

Amakuru avuga ko Mariam yari asanzwe acururiza mu mujyi wa Nyanza ibirimo amavuta, colgate n’ibindi naho Elysee akaba ari umukarani.

Bikekwa ko urumogi n’amavuta byazanwe n’umumotari abivanye mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana, yabwiye UMUSEKE ko abafashwe  bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana n’ibyo bafatanywe bikaba ariho biri.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mugore Mariam atari ubwa mbere afunzwe kuko yafunzwe igihe kirenga amezi abiri mu kigo cy’inzererezi (Transit center) azira gucuruza amavuta atukuza uruhu azwi nka mukorogo.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza