Umukozi wa leta wafashwe yakira ruswa ya Miliyoni 25frw  yitabye urukiko

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Uwitonze Valens wari   umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge(RSB), akaza gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25frw.  

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Uwitonze Valens ukekwaho kwaka no kwakira indonke na Manzi John bukurikiranyeho kuba icyitso mu cyaha cyo kwaka no kwakira indonke no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Uwitonze Valens yafashwe yakira ruswa nyuma yo kwizeza Uruganda Steel Giant rukorera muri Kicukiro ko azarushakira icyemezo cy’ubuziranenge kizwi nka ‘S mark’ gitangwa na RSB.Bwagaragarije urukiko ko nyuma y’uko Uwitonze amenye ko urwo ruganda rwari rufite icyemezo cy’ubuziranenge cy’igihimbano yatangiye kuvugisha nyirarwo witwa  Dushimimana Jacqueline amubwira ko azi neza ko ari gukoresha icyangombwa gihimbano, amusaba amafaranga ngo azamufashe kumushakira ikizima.

Bwavuze ko bumvikanye bahereye kuri miliyoni 36 Frw Uwitonze yasabaga, ariko Dushimimana amubwira ko atayabona, bigera aho bemeranya miliyoni 25 Frw.

Bugaragaza ko nyiri uruganda amaze kubona ko Uwitonze ashaka kumwaka ruswa yamenyesheje RIB ku buryo yamuhaye avanse ya miliyoni 5 Frw kuri ayo mafaranga ari nabwo yatabwaga muri yombi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manzi John bareganwa bafatanyije gucura umugambi wo kwaka indonke.

Manzi yari umukozi muri urwo ruganda, yasabwe na nyira rwo kumufasha gushaka icyemezo cy’ubuziranenge nyuma y’uko bari batsindiye isoko ry’agera kuri miliyari 1 Frw.

Ni icyemezo cyatangiye gushakwa muri Nyakanga 2023 ndetse aho ni ho Manzi yahuriye na Uwitonze.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu buhamya bwatanzwe na nyiri uruganda, yavuze ko icyo cyemezo cyakozwe na Manzi ubwe nyamara akaba ari nawe utanga amakuru.

- Advertisement -

Uwitonze Valens yahakanye ibyo kwakira indonke, avuga ko muri RSB yari umukozi ushinzwe amahugurwa y’inganda zikora imbaho n’ibizikomokaho “Wood & Furniture SMEs Technical Assistance Specialist” bityo ko ntaho yari guhurira no gutanga icyemezo cy’ubuziranenge.

Yemeje ko akimara kumenya neza ko urwo ruganda rukoresha icyemezo cy’igihimbano, yahamagaye nyirarwo amumenyesha ko abizi ariko atari agamije kumutera ubwoba ngo amurye amafaranga.

Yagaragarije urukiko ko nta bushobozi na buke yari afite bwo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge, anasobanura inzira binyuramo iyo ikigo runaka cyagisabye.

Uwitonze yabwiye Urukiko ko yafashwe atarahabwa amafaranga ya Dushimimana ariko ko bari bumvikanye kuzamuha miliyoni 12 Frw aho kuba 25 Frw nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yagaragaje ko yafatiwe n’abagenzacyaha mu modoka ya Dushimimana [wari ugiye kumuha amafaranga] atarayashyikirizwa ategekwa n’abo gufata envelope yarimo bakayimufotorana.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko bitewe n’uko nta bubasha yari afite bwo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge “S mark” adakwiye gukurikiranwaho kwakira indonke.

Yavuze ko yagakwiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko ari byo yakoze.

Yavuze ko impamvu y’ubwinjiracyaha ari uko Uwitonze yari yacuze uwo mugambi ariko akaza gufatwa atarawugeraho ngo kuko amafaranga yari yemerewe guhabwa yasaga n’umutego.

Yasabye Urukiko guca inkoni izamba Uwitonze agakurikiranwa ari hanze, byaba ngombwa agatanga ingwate kuko mushiki we na mukuru we bemeye kumwishingira bagatanga imitungo ifite agaciro ka miliyoni 80 Frw.

Nyuma y’impaka ndende z’impande zombi, Inteko iburanisha yahise ipfundikira urubanza. Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 14 Ugushyingo 2023, Saa Tanu z’amanywa.

RIB yafatiye mu cyuho umukozi  wa leta yakira ruswa ya Miliyoni 25frw 

UMUSEKE.RW