Urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja, uwatanze ubuhamya yashinjije Micomyiza Jean Paul alias Mico gushinga bariyeri iwabo akanayiciraho Abatutsi. Cyakora Mico we yabihakanye.
Kuri iyi nshuro urukiko rwumvise umutangabuhamya umwe wo ku ruhande rushinja witwa Jean Pierre Gasasira mu gihe cya jenoside kugeza ubu utuye i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Gasasira watanze ubuhamya atarindiwe umutekano yavuze ko azi ndetse akanamenyana na Jean Paul Micomyiza.
Umutangabuhamya yavuze ko hishwe abanyeshuri(b’ abasore) babiri biciwe Kwa se(Ngoga) wa Micomyiza Jean Paul kuko hari bariyeri avuga ko ari we wayishinze.
Umutangabuhamya yavuze ko umwe muri abo banyeshuri yishwe na Micomyiza amukubise ubuhiri kuko kuri iyo bariyeri yari afite imbunda, ubuhiri n’umupanga. Naho undi yicwa n’izindi nterahamwe zari kumwe na Micomyiza kuri iyo bariyeri.
Uriya mutangabuhamya avuga ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi ko kuri bariyeri yo kwa se wa Micomyiza yaharokotse kuko yamubajije niba ari umututsi we akabihakana yivuye inyuma ahubwo ko ari umuhutu kandi iyo bariyeri yayigezeho rimwe yihishahisha aho yagendagendaga.
Umutangabuhamya wumviswe none wenyine yavuze ko hari Abatutsi batatu bishwe na Jean Paul Micomyiza afatanyije n’izindi nterahamwe, aho bariya bapfuye bari bagiye kwakira igisonga cya Musenyeri mu mujyi wa Butare.
Yagize ati”Mico ari kumwe nizo nterahamwe zindi yavuze ko abatutsi badashira kandi babica narabyiboneye n’amaso yanjye.”
Uriya mutangabuhamya yemeza ko nawe yari yagiye mu birori byo kwakira igisonga cya Musenyeri yibonera we ubwe Mico akubita impiri bariya batutsi bagapfa.
- Advertisement -
Micomyiza ahawe ijambo yahakanye ibyatangajwe n’umutangabuhamya.
Yabanje kumusaba ngo basuhuzanye maze undi aramutsembera ko adashaka ko basuhuzanya, Micomyiza ntiyemera ko azi uwo mutangabuhamya ahubwo avuga ko ari ni ubwa mbere amubonye.
Umutangabuhamya yakomeje yemeza ko Micomyiza ari nawe wari uyoboye iyo bariyeri yashinzwe na we, igashingwa kwa se.
Gusa umutangabuhamya avuga ko iyo bariyeri ishingwa atari ahari.
Umutangabuhamya yavuze ko yamumenye babana mu gisukuti, kandi yajyaga ajya no kuvoma iwe ndetse na nyina wa Mico yigishije uriya mutangabuhamya.
Umutangabuhamya yavuze ko atazi amashyaka Micomyiza yabagamo. Umutangabuhamya yemeje ko bariyeri yariho interahamwe gusa nta musirikare wari uyiriho.
Kubera ikibazo cya masaha urukiko rwemeje ko humvwa uwo mutangabuhamya umwe maze abandi bakazakomeza kumvwa kuwa 09 Mutarama 2024.
Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.
Micomyiza Jean Paul yari umunyeshuri mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze, yiciweho Abatutsi mu gihe cya jenoside mu 1994.
Aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yunganiwe na Me Mugema Vincent (yahawe n’urugaga rw’abavoka) na Me Karuranga Salomon (Mico yiyishyurira). Kuri ubu ari mu igororero rya Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
UMUSEKE tukazakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.
Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I NYANZA