UPDATED: Dr Habineza Frank na bagenzi be barokotse impanuka (VIDEO)

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka ya Dr Frank HABINEZA yarangiritse bikomeye ahantu hose

Ba Depite Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka y’imodoka nyuma yo kugongwa n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Depite Dr Habineza yabwiye UMUSEKE ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uwitiba Imana gusa imodoka yangiritse cyane.

Ku bw’amahirwe Dr Habineza Frank yavuye mu modoka ari muzima n’abo bari kumwe

Avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Yagize ati “Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Dr Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye mu ngo zabo.

Imodoka ya Depite Frank Habineza yangiritse cyane

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW