Urubyiruko rurasabwa gukora imishinga iharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari

Mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa umutekano muke n’intambara kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare, ubu rurasabwa kuba intumwa z’amahoro no gukora imishinga iharanira impinduka no kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Ni ibyasabwe abasore n’inkumi baturutse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushingo 2023 bari mu mahugurwa ku buryo batanga umusanzu mu kubaka amahoro arambye n’iterambere rihamye.

Ni amahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko [ Young innovators] irimo, Imfura Heritage Rwanda, Smile Foundation, Wikimedia Rwanda, Iraba Initiative, Estimation Youth na Humura Rwanda.

Aya mahugurwa yashyigikiwe na Never Again Rwanda, Interpeace, hamwe n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumenya ubuzima bwo mu mutwe, guhanga imirimo no gusigasira amahoro.

Ubu buryo bwuzuye bwerekana icyerekezo rusange cya “Amani Youth Expo” cyo guhuza intego nyamukuru yo guteza imbere amahoro arambye n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.

Fred Mfuranzima, umuyobozi wa Imfura Heritage Rwanda aganira na UMUSEKE yavuze ko urubyiruko rugomba kuba imbarutso y’impinduka nziza mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Ati ” Iyo hari ikintu ukora gishobora kubyara inyungu kikaba cyanafasha abandi ku ruhande biguha amahoro muri wowe bikanatanga n’amahoro mu muryango mugari.”

Mutegwaraba Esther yavuze ko kwicara hamwe nk’urubyiruko baganira ku kintu kijyanye n’amahoro ari umwanya mwiza wo gutekereza ku biyahungabanya n’icyakorwa ngo gikurweho.

Ati ” Ntabwo wahanga umurimo mu mutwe utameze neza, uzahora wigunze uhore muri baranyanga ariko nubimenya, uzabasha kumenya y’uko ukeneye ubuvuzi nubuhabwa ugire amahoro yo mu mutwe no mu mutima.”

- Advertisement -

Kalungi Godfrey uri mu bitabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Uganda, we yatangaje ko yize byinshi birimo gutekereza ejo hazaza no kudacika intege mu buzima.

Ati “Ushobora kumva ko ibitekerezo byawe aribyo byiza ariko uhuye n’urundi rubyiruko bifasha gushakisha ibindi bisubizo, ni iby’agaciro kwicara tuganira ku mahoro no kwihangira imirimo mu karere k’ibiyaga bigari.”

Paul Muhozi, umukozi wa Never Again Rwanda yavuze ko aya mahugurwa azafasha urubyiruko kubaka amahoro no gutera imbere mubyo bakora.

Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ngo urimo kubaka amahoro udafashije urubyiruko kwihangira imirimo kuko iyo urubyiruko rudafite imirimo bashobora gukora ibintu bihungabanya amahoro.”

Yongeyeho ko udashobora kubaka amahoro udatekereza ku buzima bwo mu mutwe kuko byaba bimeze nko kubaka ku musenyi.

Ati “Aya mahugurwa azabafasha mu gihe kirekire kuko ubumenyi bakuye aha buzabafasha gushyira mu bikorwa ibyo basanzwe bakora byo kubaka amahoro.”

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba muri “The Amani Youth Expo” izaba ku nshuro ya kabiri hazamurikwa imishinga y’urubyiruko itekereza mu buryo bugari bwo gukemura ibibazo, guhanga udushya dutanga impinduka nziza zishobora kugeza ku mahoro ndetse no gufasha mu buryo bwo gukiza ibikomere.

Urubyiruko rwagaragaje ko guhanga imirimo bikwiriye kubakira ku mahoro n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe
Biyemeje kuba umusemburo w’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari
Paul Muhozi, umukozi wa Never Again Rwanda avuga ko bazakomeza gufasha “Young Innovators” kunoza imishinga yabo
Dr. Willy Mugenzi wo muri the African Peace and Prosperity Institute yasabye urubyiruko kwigirira icyizere mubyo rukora
Jane Abatoni, Umuyobozi wa ARTC Ruhuka yasabye urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe
Kalungi ukomoka muri Uganda yishimiye guhura na bagenzi be baganira ku mahoro no guhanga imirimo
Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa n’ibindi bikorwa bya Amani Youth Expo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW