Urukundo rwa Shaddyboo n’umukunzi we rwayoyotse

Urukundo rwa Shaddyboo n’umusore utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot bari bamaze umwaka bishimana rwashyizweho akadomo.

Shaddyboo n’uyu musore w’Umunyarwanda kugeza ubu nta n’umwe ukurikira undi kuri Instagram n’ahandi bakunda gutangira ‘Show’.

Mu bisanzwe Manzi n’uyu mugore w’abana babiri ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo ariko kugeza ubu nta n’umwe uvuga kuri mugenzi we.

Itandukana ry’aba bombi ryabanje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwanga kwiteza Itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Aba bombi kandi bamaze gusiba ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo babwiranaga mu bihe bitandukanye.

Muri Gicurasi 2022 nibwo Shaddyboo yatangaje ko afite umukunzi yihebeye ngo bari bamaze imyaka isaga itandatu ari inshuti z’akadasohoka.

Icyo gihe yagize ati “Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye.”

Mu mpera z’umwaka ushize Shaddyboo yari yerekanywe mu muryango w’umukunzi we. Icyo gihe, nabwo yagaragaje ibyishimo bidasanzwe avuga ko nyina w’umusore yahoraga amumwishyuza.

 

- Advertisement -

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW