Abafana ba APR batewe agahinda n’ikipe bihebeye

Abakunzi b’ikipe y’Ingabo, bongeye kugaragaza ko batewe agahinda no kuba batemererwa gutanga ibitekerezo mu kipe bihebeye nyamara imikinire ya yo idatanga icyizere.

N’ubwo ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27, ariko abakunzi ba yo bakomeje kugaragaza ko imikinire y’iyi kipe nta cyizere itanga.

Ibi barabikura ku kuba iyi kipe imaze kunganya imikino ibiri iheruka, irimo uwa Kiyovu Sports banganyije igitego 1-1 na Gasogi United banganyije 0-0.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 13 iyi kipe y’Ingabo yanganyijemo na Gasogi United 0-0, abakunzi ba yo bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi ndetse basaba ubuyobozi gukora impinduka mu mitoreze y’ikipe.

Abaganiriye na UMUSEKE, ntibumva ukuntu abakinnyi nka Bizimana Yannick, Sharaf Shiboub Ali Abdelrahman, Bindjeme n’abandi, badakoreshwa kandi bari mu beza iyi kipe ifite.

Bamwe ntibanatinya kuvuga ko Thierry Froger ari umukunzi wa Rayon Sports, ibyo arimo gukora byose biri mu nyungu z’iyo kipe y’Umukeba wa bo.

Umwe ati “Ni umu-Rayon n’ubundi. Wagira ngo yaje guhagararira inyungu za Rayon Sports mu kipe y’Ingabo.”

Undi yagize ati “Muzamutubarize niba umukinnyi wambaraga nimero 23 (Bizimana Yannick) atakiba mu kipe tubimenye. Niba Barafinda adahari kuki atazana Yannick ngo akine? Atwiciye ikipe.”

Undi ati “Ese kuki batubuza kuvuga ibitubabaje? Natwe turi abana b’abasirikare. Turi abasirikare. Twakoze ikosi zitandukanye. Kuba namenya APR, ni ubwa mbere agahinda kanyishe nkumva ndenda guturika umutima.”

- Advertisement -

Uretse aba kandi, abandi ubwo umukino wa Gasogi United wari urangiye, baririmbye bati “Shiboub… Shiboub…. Shiboub…”

Bashakaga kugaragaza ko bakeneye Shiboub mu kibuga batitaye ku bibazo yaba afitanye n’umutoza.

Iyi kipe y’Ingabo, imaze iminsi ivugwamo ibibazo byo kudahuza n’umutoza n’abakinnyi barimo Umunya-Sudan, Sharaf Shiboub Ali Abdelrahman n’Umunya-Cameroun, Bindjeme.

Imitoreze ya Thierry Froger ikomeje kwibazwaho n’abakunzi ba yo
Bati kuki Bizimana Yannick adakinishwa
Bamwe bati Thierry Froger ni umu-Rayon

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW