Abasoje muri MIPC bibukijwe ko gushobora ariko udashobotse nta mumaro

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abasoje muri Kaminuza ya MIPC barangamiye guhanga imirimo
Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya MIPC iherereye mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko kuba barabashije gutsinda neza ibyo bize ari ikimenyetso cy’uko bashoboye, gusa ngo babaye badashobotse mu myitwarire n’imikorere yabo ntacyo bakwigezaho ku isoko ry’umurimo.
Ni impanuro bahawe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera ku 196 barangije amasomo yabo mu byiciro binyuranye aho biteguye gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere Igihugu nabo ubwabo.
Bamwe mu barangije muri iri shuri bavuga ko ubumenyi bafite biteguye kububyaza umusaruro by’umwihariko bihangira akazi banagatanga kuri bagenzi babo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri bwugarije urubyiruko bagenzi babo.
Niyomufasha Elie yagize ati ” Nize ibijyanye n’amahoteri ibyo nkuye aha biraremereye kandi birahagije, n’ubwo narinsanzwe mfite akazi icyo nshyize imbere ni ukwihangira umurimo kuko nicyo cyonyine gituma umuntu atera imbere, ibyo bizatuma na bagenzi banjye badafite akazi bakabona”.
Ngenzi Aimable wize icungamutungo nawe ati ” Nibyo ubumenyi dufite bwadufasha gukora byinshi biteza imbere Igihugu cyacu natwe ubwacu, ariko kuba dushoboye bigomba kwiyongeraho ubunyangamugayo n’ikinyabupfura bijyanye no gusenga nibwo tuzagira aho twigeza hamwe n’abo tuzaba dufatanyije mu kazi”.
Umuyobozi wa MIPC, Pasiteri Vital Manirakiza yasabye aba banyeshuri ko mu bikwiye kubaranga bagomba gushyira imbere ikinyabupfura kuko ngo kuba bashoboye ariko badashobotse ntacyo byabagezaho.
Yagize ati ” Icyo twabasabye ni ukwitwara neza ku isoko ry’umurimo barangwa n’ikinyabupfura kubera ko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse, bisaba ko agomba kuba afite izi mpano zombi kugira ngo babone uko bakorana neza n’abo basanze ku isoko ry’umurimo n’aho bazaba bikorera kuko abenshi bahita bihangira umurimo harimo n’abarangije baratangiye akazi”.
Abarangije muri MIPC bagera ku 196 mu mashami atanu atandukanye bakaba bihaye intego yo gukora ibishoboka bagahanga imirimo mishya ijyanye n’ibyo bize bagamije gutanga akazi mu kugabanya ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Abasoje muri Kaminuza ya MIPC barangamiye guhanga imirimo
Abayobozi bahanuye abasoje muri MIPC babasaba kurangwa n’ikinyabupfura

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze