Abayobozi basabwe gukemura ibibazo bitari mu magambo gusa

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gukemura ibibazo aho kubitunga intoki
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge,Uturere n’Intara ko inshingano ya mbere y’umuyobozi ari ugushaka ibisubizo by’ibibazo bihari kuruta kwerekana uburemere bw’ibibazo, ngo kuko aribwo icyerecyezo Igihugu cyifuza kugeraho kizashoboka.
Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Ukuboza 2023 mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ubwo hasozwaga ku mugaragaro itorero “Isonga” ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa kuva ku rwego rw’Imirenge kugeza ku rwego rw’Intara mu Gihugu hose, aho ryahuje abagera kuri 436 hagamijwe kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze nka gahunda leta yihaye.
Bamwe mu batorejwe muri iri torero bavuga ko bimwe mubyo bagarutseho barebeye hamwe ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse na bimwe bitaragerwaho mu mihigo y’Igihugu, biyemeza kongera ingufu mu mikorere yabo ku buryo ibyo bibazo bigomba gukemuka mu gihe gito gishoboka.
Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze yagize ati” Nk’Itorero ry’Isonga twafatanyije kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye umuturage turebera hamwe uko dukwiye kwihutisha iterambere rye, tureba imihigo ya leta muri gahunda y’imyaka irindwi tugiye kurangiza, itaragerwaho twigira hamwe uko igomba kugerwaho, dufatira hamwe ingamba zo gukura mu bukene abaturage bakiburimo kubuvamo bitarenze imyaka ibiri nayo tutagomba gutegereza ko igera ahubwo bigerweho mbere”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Dr. Muhoza Rwabukumba nawe ati ” Twarebeye hamwe uko tugimba kwihutisha ibikorwa dukora kandi umuturage ari ku isonga tunoza ibibakorerwa no gushakira hamwe ibibazo bibugarije, tureba ahakiri intege nke twiyemeza kongeramo imbaraga dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana buri munsi, tunashimira cyane leta yaduteguriye uyu mwanya kuko twarushijeho kumva inshingano zacu mu kunoza serivisi duha abaturage, kandi ibyo tuvanye aha tuzabishyira mu bikorwa”.
Mu butumwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yabagejejeho, yabibukije ko kugira ngo icyerekezo Igihugu cyifuza kugeraho kigerweho, ari uko bagomba gutekereza no gukora cyane, ndetse abibutsa ko inshingano nyayo y’umuyobozi ari ukugaragaza ibisubizo by’ibibazo bihari aho kugaragara ibibazo gusa.
Yagize ati ” Twifitemo imbaraga ubushobozi n’ubushake twakemura byinshi mu bibazo bikibangamiye abaturage aho dukorera, kuko inshingano yambere y’umuyobozi ari ugushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, aho kugaragaza ibibazo gusa.
Mwagiye mugaragaza ingero nyinshi z’ibishoboka mugendeye ku dushya mwahanze mu gukemura ibibazo by’abaturage, mu mikorere yacu ya buri munsi twishakemo ibisubizo kuruta kwerekana ibibazo kuko aribwo icyerecyezo Igihugu cyacu kifuza kugeraho aribwo kizashoboka”.
Itorero “Isonga” ryatangiye kuwa 27 Ugushyingo 2023, risoza kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, aho bigomwe byinshi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage.
Mu cyumweru bamaze muri iki kigo cy’Ubutore bakoze ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda, harimo no kuremera imiryango itanu itishoboye yahawe inka zihaka n’ibindi.
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gukemura ibibazo aho kubitunga intoki
Abitabiriye Itorero “Isonga” batahanye imihigo yo gufasha abaturage

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera