APR yahaye Ubunani abarwariye mu Bitaro bya Muhima (AMAFOTO)

Mbere yo kwerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup kuri uyu munsi, ikipe ya APR FC iri kumwe n’ubuyobozi bwa yo ndetse n’abandi bakozi ba yo, basuye abarwayi barwariye mu Bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali, babagenera ibirirwa.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, kigaragaramo abakozi b’ikipe y’Ingabo barimo abakinnyi, abayobozi n’abandi.

Abarwariye mu Bitaro bya Muhima, bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha, bahabwa ibiribwa ndetse ubuyobozi bw’Ibitaro bushyikirizwa ibahasha irimo amafaranga yo kwishyurira ababuze ubwishyu.

Ibi byakozwe n’ikipe ya APR FC, byakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’aba barwayi ndetse no kubifuriza iminsi mikuru myiza no kubinjiza neza mu mwaka wa 2024.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko ikipe ya APR FC, igomba kwerekeza mu irushanwa ya Mapinduzi Cup rizabera muri Zanzibar.

Bahaye abarwayi Ubunani
Mu byo bahawe harimo amata
Ubuyobozi bwa APR FC, bwahasize ibaruwa irimo amafaranga yo kwishyurira ababuze ubwishyu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW