Basketball: U Burundi bwatsinze u Rwanda umukino ubanza w’Intoranywa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu irushanwa rya Basketball rihuza Intoranywa z’u Rwanda n’iz’i Burundi ryiswe ‘Basketball The Best Of Rwanda & Burundi’, ikipe y’u Burundi yatsinze iy’u Rwanda umukino ubanza wabereye i Bujumbura.

Mu kwezi gushize, ni bwo biciye mu Kigo B&B Sports Agency gitegura ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibya Siporo ariko gishakimikiye ku Kigo cy’Itangazamakuru cya B&B Umwezi, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, hateguwe irushanwa rya Basketball rihuza Intoranywa muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2022-2023.

Umukino ubanza wabareye mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ku kibuga cyitwa ‘Terrain de Département’.

Ntabwo ikipe yari ihagarariye Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda ‘Team Ferwaba’ yorohewe n’iyari ihagarariwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball i Burundi ‘Team Febabu’ kuko yatsinzwe amanota 76-73.

Gusa abarebye uyu mukino, bongeye kuryoherwa kuko warimo abeza batoranyijwe mu Bihugu byombi.

Umukino wa Kabiri, uzabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023. Ikipe izitwara neza muri iyi mikino yombi habazwe amanota mu mikino ibiri.

Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kwigaragaza ngo babe bagurwa n’andi abifuza, ndetse ariko hagamijwe gukomeza kuzamura umukino wa Basketball mu Bihugu byombi.

Team Ferwaba yacishagamo igasatira ariko Team Febabu yari ihagaze neza
Ni umukino wagaragayemo guhangana
Guhangana ko byarimo
Abakinnyi ba Team Febabu bitwaye neza
Team Febabu yitwaye neza mu mukino
Nshobozwa yigaragaje
Guibert yatanze akazi
Guibert na Nshobozwa bahanganye karahava
Team Febwaba yahanganye ariko itsindwa umukino
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ubwo yakirwaga i Bujumbura
Maxime wihebeye REG BBC, yari yaherekeje Team Ferwaba
Umutoza wa Team Ferwaba, Mwinuka Henry
Ubuyobozi bwaryohewe n’umukino
Mugwiza Désire uyobora Ferwaba (hagati) na bagenzi be, bari banezerewe
Ubwo abagiye i Bujumbura bari bagarutse i Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW