BDF na Hinga Wunguke mu mikoranire yo gushyigikira abahinzi babuze ingwate

Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, cyasinye amazerano y’ubufatanye n’umushinga Hinga Wunguke, bikazafasha Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi ariko bafite imbogamizi y’ingwate, inyungu nyinshi bakwa n’amabanki.

Ni amasezerano afite agaciro ka miliyari 25 y’u Rwanda, yashyizweho umukono kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 hagati y’umuyobozi mukuru wa BDF, Bwana Vincent Munyeshyaka, n’umuyobozi wa Hinga Wunguke, Daniel Gies.

Ayo amafaranga azagezwa muri SACCO 186  n’ibindi bigo bitera inkunga urwego rw’ubuhinzi mu Turere 13 umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ukoreramo.

Utwo Turere Umushinga Hinga Wunguke ukoreramo kugeza mu mwaka wa 2028 ni Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, ndetse na Rutsiro.

Impande zombi zavuze ko aya masezerano azafasha gukemura ikibazo cy’inguzanyo zidahagije ku bahinzi kuko hari abagorwa no kubona ingwate kugira ngo babone amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kongera umusaruro.

Vincent Munyeshya, Umuyobozi mukuru wa BDF yavuze ko ubu bufatanye uretse kwagura ishoramari mu buhinzi, buzafasha abahinzi kongera ubwiza n’ingano y’ibyo bohereza ku masoko.

Yagize ati”Hinga Wunguke izashyira mu bikorwa ingamba zo gufasha abahinzi-borozi kugira ngo ibigo by’imari byongere ubushake bwo gushora imari mu buhinzi.”

Daniel Gies, Umuyobozi wa Hinga Wunguke yashimangiye ko bagamije gukuraho inzitizi zirimo ingwate yatumaga abahinzi batabona inguzanyo ku nyungu yo hasi.

Yagaragaje ko bazakorana na BDF ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo izo nzitizi abahinzi zishyirweho akadomo.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ikibazo abahinzi bakomeje guhura nacyo ni ukubura ingwate zigabanya ubushobozi bwabo bwo kubona inkunga ikenewe kandi turateganya gufatanya na BDF ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura iki kibazo.”

Ibarura ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w’ubuhinzi, aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwagaragaje ko abarenga 62.2% by’urubyiruko rukora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibirebana n’amashyamba.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko kugira ngo abagana ubuhinzi by’umwihariko urubyiruko bakomeze kwiyongera, hazakomeza gushyirwaho ingamba zigamije kuborohereza zirimo no kubafasha kubona igishoro.

Impande zombi ziyemeje gushyigira ubuhinzi mu rwego rwo kongera ubwiza n’umusaruro
Umuyobozi mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka n’umuyobozi wa Hinga Wunguke, Daniel Gies

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW