Bizimana Djihadi yashyize aheza ikipe ye! Uko Abanyarwanda bitwaye

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad ukina muri Shampiyona ya Ukraine, yakoze akazi gakomeye atsinda igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi mu minota ya nyuma, aba umwe Banyarwanda bakina hanze bitwaye neza mu mpera z’icyumweru.

Mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe ndetse n’andi marushanwa arakomeza nubwo hari bimwe mu bihugu bikiri mu karuhuko.

Uko ni na ko bimeze kuri bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gushaka amaronko mu bihugu byo hanze bafashije amakipe yabo nubwo hari abakiri mu karuhuko kuko shampiyona zabo zitarasubikurwa.

Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad, yabaye umucunguzi w’ikipe ye yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, FC Kryvbas Kryvyi Rih, ayifasha gusoza umukino itsinze Oleksandriya ibitego 2-1 kuko ari we winjije icy’intsinzi cyagiyemo ku munota wa 83.

Ku wa Gatandatu, mu Bubiligi hakinwe imikino y’Abatarengeje imyaka 23, St. Liège ikinamo umusore Hakim Sahabo yari iherutse kwitwara mu mikino iheruka ntabwo yahiriwe kuko yatsinzwe na Waregem ibitego 3-1.

Uyi ni umukino Sahabo Hakim atitwayemo neza nk’ubushize kuko atawurangije ahubwo yasimbuwe na Mouad El Fanis ku munota wa 77.

Bukeye bwaho, ku Cyumweru, Sahabo yari ku ntebe y’abasimbura ubwo Ikipe nkuru ya Standard de Liège yatsindwaga na Club Brugge ibitego 2-0 muri Jupiler Pro League.

Mugenzi we, Sibomana Patrick ‘Papy’ ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Kariobangi Sharks ibitego 2-1 ndetse ihita ifata umwanya wa mbere nubwo Bayisenge Emery bakinana yari ku ntebe y’abasimbura.

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre, yongeye gufasha ikipe ye ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu mikino ya Carling Cup yari igeze muri ½, ayifasha kujya ku mukino wa nyuma itsinze AmaZulu ibitego 3-2.

- Advertisement -

Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Al Bashayer ariko aza gusimburwa ku munota wa 46 na Abullah Al Sharif.

Muri izi mpera z’icyumweru ntabwo myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AS FAR Rabat yo muri Maroc yakinnye nubwo hagati muri cyo yayifashije gutsinda Wydad AC ibitego 3-1.

Byiringiro Lague wafashije ikipe ye ya Sandvikens IF kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri, we na Mukunzi Yannick bakinana bari mu karuhuko. Uyu rutahizamu ari mu Rwanda ndetse yarebye umukino wa Shampiyona, Muhazi United yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-1 ku Cyumweru.

Uku ni na ko bimeze ku Ikipe ya FC Jerv ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége.

Uvuze abakinnyi beza bahagararira u Rwanda, ntiwasiga Imanirutabyose Patrick, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul bakinira Pendik yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Turkey ya Ruhago y’Abafite ubumuga.

Muri izi mpera z’icyumweru bakinnye umukino ukomeye n’ikipe ya kane muri Shampiyona, Ortahisar Belediye, babona igitego 1-0 ndetse bose bari mu bakinnyi babanje mu kibuga.

Mbere y’uyu mukino habanje igikorwa cyo guha agaciro abafite ubumuga cyane ko tariki ya 3 Ukuboza 2023 wari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abafite Ubumuga.

Bizimana Djihadi yatsindiye ikipe ye igitego cy’ingenzi
Sibomana Patrick ari kwitwara neza muri Gor Mahia ya Kenya
Abanyarwanda batatu bari mu kibuga mu kipe ya Pendik ku munsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga
Ntwari Fiacre yabanjemo muri TS Galax

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW