CAF Schools Football Championship 2023 yasorejwe i Rubavu

Irushanwa rya ruhago ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, rigamije guteza imbere umupira w’amaguru biciye mu mashuri ‘CAF Schools Football Championship 2023’, ryasorejwe mu Ntara y’i Burengerazuba.

Ni irushanwa ryahuje ibigo by’amashuri mu Gihugu hose, mu bahungu no mu bakobwa. Uretse kuba harakinwe ruhago, n’abasifuye iyi mikino bari abana bato bari gutegurwa kuzavamo abasifuzi babigize umwuga.

Amakipe ahagarariye ibigo by’amashuri yari yageze ku mukino wa nyuma, yose yahuriye mu Karere ka Rubavu ahagombaga kubera imikino ya nyuma ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Mu bahungu, Groupe Scolaire yegukanye igikombe itsinze Groupe Scolaire Muhato igitego 1-0. Mu bakobwa, igikombe cyegukanywe na P.S Baptiste nyuma yo gutsinda GS Kiramuruzi igitego 1-0.

Mu guhatanira umwanya wa Gatatu, GS Kabusunzu mu bakobwa, ni yo yawegukanye itsinze GS Rubavu I ibitego 3-0. Mu bahungu uyu mwanya wegukanywe na GS Cyarwa yatsinze Collège de Gisenyi ibitego 2-0.

Uretse kuba harahembwe amakipe yitwaye neza, hanahembwe abasifuzi bitwaye neza muri iri rushanwa.

Umuhango wo gusoza iri rushanwa, witabiriwe n’abayobozi ba Ferwafa barimo Perezida wa yo, Munyantwari Alphonse, Komiseri Ushinzwe Umutekano muri iri shyirahamwe, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekinike, Habimana Hamdan, Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa, Gérard Buscher n’abandi.

Atanga ubutumwa busoza iyi mikino, Perezida wa Ferwafa, Munyantwari, yabwiye abarikinnye n’abarisifuye ko ari bo Igihugu gihanze amaso.

Ati “Ntabwo muri abakinnyi, abasifuzi, abatoza b’ejo hazaza gusa. Muri bo ubu ndetse n’ejo. Mukomeze gusa gushyiramo imbaraga natwe turahari ngo dukomeze gushyigikira no guteza imbere impano zanyu.”

- Advertisement -

Mu ntego z’iyi Komite Nyobozi nshya y’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, harimo kongera amarushanwa y’abato kandi ahoraho.

Irushanwa ryasorejwe mu Ntara y’i Burengerazuba
Abasifuzi bato baratanga icyizere
Ibyishimo bya P.S Baptiste yegukanye igikombe mu bakobwa
Ibyishimo by’abitwaye neza
Abakobwa bagaragaje ko bashoboye gukina ruhago
Ubwo Perezida wa Ferwafa yatangizaga imikino ya nyuma
Abayobozi ba Ferwafa bari bahari
Banahembwe
Abasifuye imikino ya nyuma yabereye i Rubavu
Abasifuzi b’ejo hazaza bahawe ubutumwa bw’icyizere
Ni imikino yasifuwe n’abakiri bato
Abatoza batandukanye bakurikiranye imikino ya nyuma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW