Congo: Ingabo za SADC zambariye guhangamura M23

Ingabo za mbere za SADC zateye amatako mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru aho zigiye gufatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhangana na M23 no kurengera ubusugire bwa RD Congo.

Izi ngabo za SADC zije gusimbura iza EAC zashinjwe na Guverinoma ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa M23 kuko zanze kurwana nawo.

UMUSEKE wamenye ko mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2023 aribwo izi ngabo ziri muri gahunda y’amasezerano yasinywe hagati ya RDC n’umuryango wa SADC zageze i Goma.

Umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu birimo Angola, Botswana, Comoros, DRC, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ntiharamenyekana niba ibi bihugu 16 byose bizohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro ku isonga M23.

Gusa RD Congo ifite icyizere cyuzuye cy’uko ingabo za SADC zizatsinda uruhenu abarwanyi ba M23.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, Christophe Lutundula aherutse kuvuga ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC yafashe umwanzuro ntakuka wo gushyira akadomo ku mutekano mucye muri RD Congo.

Yagize ati ” Inama yemeje kohereza ingabo za SADC mu rwego rw’ingabo zizafasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba”.

Ingabo za Afurika y’Epfo si ubwa mbere zije kurwana na M23 kuko muri 2013 zari muri Congo ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma ariko ikaza kuwurekura nyuma y’ubuhuza bwagizwemo uruhare na Perezida Museveni.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW