Congo: Intambara iraca ibintu mu nkengero za Sake

Kuri uyu wa Gatatu kuva mu masaha y’igitondo imirwano ikomeje guca ibintu, M23 ishaka gufata agace ka Sake n’aho ingabo za Leta n’ihuriro ry’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’Ingabo z’Abarundi barakora iyo bwabaga ngo bayikome imbere.

Ni mu gihe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusuka ibisasu i Mushaki na Karuba ahatuwe n’abasivili benshi.

Amakuru aturuka aho imirwano iri kubera aravuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye rwatumye bamwe mu baturage bahunga berekeza i Goma.

Abahunga biganjemo abana n’abagore ndetse na bamwe mu biyita Wazalendo bari gukuramo akabo karenge.

Umunyamakuru wigenga uri i Sake yabwiye UMUSEKE ko umutwe wa M23 uri mu bilometero bitanu by’uwo mujyi muto.

Avuga ko kugeza ubu umutwe wa M23 wafunze umuhanda Sake-Kilolirwe-Kitshanga-Mweso, Sake-Mushaki na Sake-Karuba-Ngungu.

Muri izi nzira hanyuzwa ibiribwa byiganjemo ibishyimbo, ibirayi, inyama, ibigori n’ibindi bitunga Umujyi wa Goma.

Mu gihe M23 yafata Sake, cyaba ari igisobanuro ko umujyi wa Goma utakongera kubona n’ibiribwa bituruka Sake-Ishasha-Minova.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW