Ese koko Rayon Sports yatanze imigati yarangije igihe?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’amafoto yagaragaje imigati ya ‘Gikundiro Bread’ agaragaza ko yatanzwe yararangije igihe ndetse imeze nk’iyangiritse, umubyeyi urerera mu Kigo cy’Ishuri cya Groupe Scolaire Kabusunzu, yavuze ko umwana we yamugizeho ingaruka.

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, ni bwo abashinzwe kugurisha umugati wa ‘Gikundiro Bread’, batanze imigati mu Kigo cy’Ishuri cya Kabusunzu cyigamo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Nyuma y’amasaha make iki gikorwa kibaye, hagaragaye amafoto ku rukuta rwa X [Twitter], yagaragaza ko imigati yatanzwe ishobora kuba yarasoje igihe cyagenwe kuba yaramaze kuribwa.

Aya mafoto yagaragajwe n’uwitwa Tuyishime Egide ukoresha amazina ya RYVCF Rwanda ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, aherekezwa n’amagambo agaragaza ko abana bahawe imigati yangiritse.

Yagize ati “Mutabare Rayon Sports. ‘Gikundiro Bread yatanze imigati ipfuye, yashaje. Nk’uko mubibona bayitanze yarabaye expire 03.12 bayiha abanyeshuri ku Kigo cya G.S Kabusunzu. Imigati yaraboze. Abana batangiye kugira ikibazo.”

Muri ubu butumwa bw’uyu mubyeyi wavuze ko arerera mu Kigo cyatanzwemo iyi migati, yamenyesheje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’iy’Uburezi n’abanyamakuru barimo Mutesi Scovia na Oswakim.

Nyuma y’uko aya makuru akomeje gukwirakwizwa, uyu mubyeyi watanze amakuru yemeje ko afite abana bane biga ku Kabusunzu, ndetse abana be batahanye iyi migati nk’uko yabibwiye mu kiganiro yagiranye na Fine FM mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino.’

Yagize ati “Ndi umubyeyi urerera mu Kigo cya Kabusunzu. Mfite yo abana bane bahiga. Batatu muri bo bazanye iyo migati. Mama w’abana yarampamagaye ambwira ko imigati bazanye ifite ikibazo. Ndamubwira nti ntibayirye. Arambwira ati bayizanye bayiriyeho. Ndamubwira nti iyindi ntibayirye.

“Akana gato byakagizeho ingaruka. Nazishyizeho kuko nabonye umwana yagize ikibazo. Ndamubaza nti se mwariye iki ku ishuri? Ati twariye umuceri ariko banaduhaye umugati.”

- Advertisement -

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari umuntu wo muri Rayon Sports wamuhamagaye amusaba ko umwana we yafashwa, ariko amubwira ko nta kibazo yamujyanye kwa muganga nta kibazo arimo kwitabwaho kandi ameze neza.

Ndagijimana avuga ko yavuganye n’abandi babyeyi babiri, bamubwira ko abana ba bo bayiriye ariko babonye imeze nk’ifite ikibazo. Yakomeje avuga ko afite ibimenyetso bigaragaza ko nta rwango rundi afitiye Rayon Sports cyangwa Uruganda rwatsindiye isoko ryo gukora iyi migati.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yavuze ko uyu mubyeyi uvuga ko arerera mu Kigo cya  G.S Kabusunzu, abeshya adafite ababyeyi biga muri icyo kigo nk’uko babihamirijwe n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ati “Uwo muntu ntabwo arerera mu Kigo cya Kabusunzu. Arabeshya. Yavuze ko bifuje kuvugisha umubyeyi uvuga ko abana be bagize ikibazo ariko akababwira ko yavuganye n’ubuyobozi bw’ikigo. Basubiye mu buyobozi bw’ikigo ariko bamubwira ko uwo muntu batamuzi batanigeze bavugana.”

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko hari abari gukora uko bashoboye ngo babe bakwangisha abantu umugati wa ‘Gikundiro Bread’, kuko bamwe muri abo basabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bakorana mu kuwamamaza ariko ntibahabwe ako kazi.

Mu minsi ishize ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangije umushinga wa ‘Gikundiro Bread’, uzafasha kuzamura ubukungu bw’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Haribazwa niba koko Rayon Sports yaba yatanze umugati warangije igihe
Yagaragaje ko hatanzwe umugati warangije igihe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW