Ese koko Shiboub na Thierry Froger bafitanye ikibazo?

Nanubu hakomeje kwibazwa igituma Umunya-Sudan ukina hagati mu kibuga, Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman n’umutoza we muri APR FC, Thierry Froger, bameze nk’abarebana ay’ingwe.

Kudahuza hagati y’uyu mukinnyi n’umutoza we, si ubwa mbere bivuzwe kuko byahereye mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ubwo APR FC yasezererwaga na Pyramids yo mu Misiri.

Nyuma y’aho, hagati ya Shiboub na Froger, hakomeje kuvugwamo umwuka mubi ndetse uyu mukinnyi hari Imikino ya shampiyona atagaragayemo n’ubwo havugwa imvune yari afite.

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ikipe y’Ingabo iheruka kunganyamo na Kiyovu Sports igitego 1-1, Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman ntiyawukinnye nyamara yari muzima.

Abajijwe impamvu atakoresheje uyu mukinnyi, Thierry Froger yasubije ko ari impamvu ebyiri zatumye atifashisha uyu mukinnyi kuri uyu mukino wari ufite igisobanuro kinini.

Ati “Ni ku bw’impamvu z’umubare w’abanyamahanga ariko nanone ni amahitamo yanjye.”

Bivugwa ko uyu mukinnyi akina ibyo umutoza atamwifuzaho, bikaba bishobora kuba impamvu zo kutamwifashisha kenshi nyamara yaraje ari umukinnyi ngenderwaho.

APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 mu mikino 12 imaze gukinwa.

Thierry Froger utoza APR FC, yahamije ko nta kibazo afitanye na Shiboub
Shiboub akina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -