FARDC na FDLR bagabye ibitero simusiga byo guhorera Col Ruhinda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Col Ruhinda wayoboraga umutwe w'ingabo zidasanzwe za FDLR

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023 bagabye ibitero simusiga ku mutwe wa M23 n’abasivili bigamije guhorera Colonel Ruhinda Gaby wari umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR.

Col Ruhinda ubusanzwe witwa Protogène Ruvugayimikore yarasiwe mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza hagati y’Ingabo za Congo n’umutwe wa M23.

Ibitero byo guhorera Col Ruhinda waguye mu bitaro bya Heal Africa mu Mujyi wa Goma aho yari yagiye kuvurirwa nyuma yo kuraswa byatangiye isaa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’Abazungu, Mai Mai ndetse na Wazalendo na bo bari kurwana n’umutwe wa M23 muri ibyo bitero wagabweho.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa abinyujije ku rubuga rwa X yavuze iri huriro ryagabye ibitero i Kirolirwe, Karenga, Kibati, Rumeneti n’ahandi muri teritwari ya Masisi.

Yagize ati ” ARC / M23 iraharanira kurengera ibirindiro byayo no kurinda abaturage b’inzirakarengane b’abasivili basaswaho ibisasu n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo Komanda wa FDLR, Jenerali Ntawunguka Pacifique alias Omega yahuriye i Goma na Jenerali Peter Chirimwami kugira ngo bakure umurambo wa Col Ruhinda mu bitaro bya Heal Africa.

Col Ruhinda w’imyaka 54 wari uzwi nka Zorro Midende n’andi mazina yari umwe mu bantu bafatiwe ibihano na Loni kubera uruhare rwe mu gutoza, kuyobora no gutegura ibikorwa by’umwicanyi mu burasirazuba bwa Congo.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW