Nyuma yo kumara imikino 15 y’igice kibanza cya shampiyona nta kintu bahabwa kibafasha kugera ahabereye imikino, abasifuzi basifura shampiyona y’u Rwanda bamaze guhabwa ibyo bagombwaga n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Ubundi abasifuzi si abakozi bahoraho ba Ferwafa ku buryo bagenerwa umushahara, ariko iri shyirahamwe rifite inshingango zo kubaha amafaranga abafasha kugera ahaba hari bubere imikino.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo humvikanye inkuru yavugaga ko abasifura shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, batarahabwa amafaranga y’itike ibafasha kugera ahabera imikino.
Amakuru meza ahari mu basifuzi ubu, ni uko abo mu Cyiciro cya mbere bamaze guhabwa aya mafaranga, ndetse hagiye gukurikiraho kwishyura abo mu cyiciro cya Kabiri.
Habanje gutangwa amafaranga y’imikino 10 ibanza ya shampiyona, andi y’imikino itanu akazatangwa mu minsi ya vuba ariko habanje no gutangwa ayo mu cyiciro cya Kabiri.
Aganira na UMUSEKE, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda [ARAF], Sekamana Abdul-Khaliq uzwi nka Sekebe, yemeje ko abasifuzi bamaze guhabwa amafaranga ya bo y’imikino 10 kandi andi y’imikino itanu na yo bazayahabwa mu minsi ya vuba.
Ati “Ubundi nitwe [abasifuzi] twisabiye Ferwafa ko yajya iduha amafaranga byibura nyuma y’imikino runaka. Twabyemeranyijeho rwose nta n’ikibazo kirimo. Ubu ayo bari badufitiye bamaze kuduha ay’imikino 10 ariko andi y’imikino itanu na yo turayahabwa vuba mu gihe kitarenze icyumweru kimwe cyangwa bibiri.”
Sekamana yakomeje avuga ko nyuma yo kwishyura abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere, ubu hatangiye kwishyurwa abo mu cyiciro cya kabiri hanyuma hagakurikiraho gutanga amafaranga azaba asigaye.
Ubusanzwe abasifuzi mpuzamahanga iyo bagiye gusifura mu Mujyi wa Kigali, buri umwe agenerwa ibihumbi 45 Frw, byaba mu Ntara yo mu Majyepfo (Huye), bagahabwa ibihumbi 55 Frw. Abataraba mpuzamahanga bo, aba Kigali bahabwa ibihumbi 43 Frw, byaba mu Ntara yo mu Majyepfo (Huye) bagahabwa ibihumbi 50 Frw.
- Advertisement -
Iyo ari mu Ntara y’i Burengerazuba cyangwa y’i Burasirazuba (Rusizi, Nyagatare), abasifuzi mpuzamahanga bahabwa ibihumbi 70 Frw, mu gihe abataraba mpuzamahanga bahabawa ibihumbi 65 Frw.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW