Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje uko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri zizakorwa.
NESA ivuga ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku wa Kane tariki 04 Mutarama 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 07 Muatarama 2024.
Ubuyobozi bwa NESA bwahise bugaragaza gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri busaba ababyeyi kubahiriza ingamba zashyizweho n’igihe cyateganyijwe kuri buri mwana bitewe n’aho yiga.
Itangazo rigira riti “Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.”
Ababyeyi bafite abana banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kubagurira amakarita y’urugendo akoreshwa mu modoka zitwara abagenzi.
Muri iri tangazo NESA yavuze ko mu rwego rwo koroshya ingendo abanyeshuri bazahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Uko gahunda yose iteye
Abanyeshuri biga mu bigo by’Amashuri byo mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Ngororero, Musanze, Burera, Gatsibo na Nyagatare bazagenda ku wa Kane tariki ya 04 Mutarama 2024.
Ku wa 05 Mutarama 2024, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.
- Advertisement -
Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu bigo biri mu turere twa Huye, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.
Mu gihe abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherere mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Bugesera bazagenda ku wa 07 Mutarama 2024.
Nta munyeshuri wemerewe kujya kuri Kigali Pele Stadium ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagendera. Ni mu gihe kandi nyuma ya saa cyenda z’amanywa stade izaba ifunze.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW