Hakizimana Adolphe yerekeje muri AS Kigali

Uwari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali yari ikeneye umunyezamu.

Nyuma yo kuvunika kwa Kimenyi Yves, AS Kigali yasigaranye abanyezamu babiri, Pascal na Cuzuzo Gaël.

Mu gushaka ibisubizo bindi, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahise igura Hakizimana Adolphe wakiniraga Rayon Sports.

Uyu munyezamu wageze muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yayigezemo mu 2019. Amasezerano ye yari yatangiranye n’uku kwezi k’Ukuboza.

Hakizimana yahamagawe mu kipe y’Igihugu Amavubi nkuru ndetse n’iy’abato batarengeje imyaka 23.

Kugura uyu munyezamu, biraza byuzuzanya n’imvugo ya Shema Ngoga Fabrice wayoboye AS Kigali, uherutse kuvuga ko isura y’iyi kipe mu mikino yo kwishyura, izaba itandukanye n’iyo mu mikino ibanza.

Yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports
AS Kigali yemeje ko yamaze kugura Hakizimana Adolphe

 

Shema Ngoga Fabrice aherutse kuvuga ko AS Kigali y’imikino yo kwishyura izaba itandukanye n’iyakinnye imikino ibanza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW