Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye habonetse uruhinja rwapfuye nyuma yo kujugunywa ahashyirwa imyanda (poubelle).
Urwo ruhinja rwagaragaye hafi y’inyubako icumbikamo abanyeshuri b’abakobwa izwi nka Benghazi.
Amakuru avuga ko byamenyekanye ubwo umukozi ushinzwe isuku muri iyi nyubako ya ’Benghazi’ ngo yari agiye kugenzura ibikoresho bimenwamo imyanda.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Itumanaho, Ignatius R. Kabagambe yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwabigezemo uruhare.
Yagize ati “Amasomo yo arakomeza ariko ntabwo wayavanga n’iperereza riri gukorwa kuko abakorwaho iperereza nibo bagomba no kwiga. Iyo hajemo ikibuza amasomo ni ukugira ngo iperereza rirangire, hanyuma amsomo abone gukomeza.Nibyo barimo rero.”
Amakuru avuga ko uwakoze ibyo, yitwikirije ijoro ariko amakuru aza kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023.
Ignatius R. Kabagambe yavuze ko “umwana wasanzwe muri ‘Poubelle’ yapfuye ari umwana ugararara ko yari ageze igihe cyo kuvuka (amezi icyenda).
Yongeyeho ko kugeza ubu ntawahamya ko uwabikoze ari umunyeshuri wo mu cyumba yasanzwemo ko bizagaragazwa n’iperereza.
Ati “ Ntiwamenya ngo uwabikoze ni umunyeshuri, niba ari umukozi kuko byose birashoboka.Nta nubwo wanamenya niba ari umunyeshuri wo muri iyo hostele, kuko byagirwamo n’umunyeshuri wa UR ariko utari uwo muri iyo hostele.Ni ugutegereza iperereza rikagaragaaza amakuru afatika.”
- Advertisement -
Kaminuza y’u Rwanda yasbye abanyeshuri korohereza iperereza, inihanganisha abanyeshuri ku byabaye.
Umurambo w’uruhinja wajyanywe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa uwaba yabigizemo uruhare.
UMUSEKE.RW