Mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2023 no gutangira neza umushya, mu ijoro kuwa 31 Ukuboza 2023, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzaturitsa urufaya rw’ibishashi by’urumuri (fireworks).
Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, watangje ko mu rwego rwo kwizihiza isozwa no gutangira umwaka mushya , umenyesha abaturage ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2023 rishyira 1 Mutarama 2024, saa sita z’ijoro, hirya no hino mu Mujyi hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri(Fireworks).
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ko urwo rumuri ruzaturikirizwa mu bice bitanu.
Ibyo bice ni Mont Kigali, mu karere ka Nyarugenge, Rebero muri Kicukiro,umusozi wa Bumbogo muri Gasabo,Kigali Convention Center muri Gasabo na Kigali Serena Hotel.
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabane kubera urwo rufaya rw’ibishashi.
Usibye mu Rwanda uyu muhango ukorwa, ibi byishimo biba byabaye n’ahandi mu mijyi itandukanye yo ku Isi , maze hagaturitswa urufaya rw’ibishashi mu rwego rwo kwimira umwaka usojwe no gutangira undi.
UMUSEKE.RW