Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yakoze impanuka

Imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, imujyanye mu Bitaro bya Kanombe, yakoze impanuka.

Iyi mpanuka ybaereye mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, abari mu modoka bose bavamo ari bazima.

KigaliToday ivuga ko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangaje  ko iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mirongo ine (14h40’), yemeza ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Yongeyeho ko  yari irimo abantu batatu, barimo umushoferi, umurwayi ndetse n’umuganga, bose bakaba bavuyemo nta kibazo bagize, kuko nta wakomeretse cyangwa se ngo avunike.

SP Mwiseneza yavuze ko iyo mpanuka imaze kuba, hahise haza indi mbangukiragutabara igakomezanya umurwayi ku bitaro yari yoherejweho, gusa yemeza ko impanuka itatewe n’umuvuduko.

Yagize ati “Ntabwo impanuka yatewe n’umuvuduko, kuko iyo habamo umuvuduko ukabije, bariya bantu bari mu modoka baba bapfuye. Impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi, yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye”.

UMUSEKE.RW