Imikino yo kwishyura muzabona AS Kigali itandukanye – Shema Fabrice

Uwahoze ayobora ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yatanze umuburo ku makipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ayibutsa ko AS Kigali yo mu mikino yo kwishyura izaba itandukanye n’iyakinnye imikino ibanza.

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Etincelles FC mu ijonjora ry’ibanze ry’Imikino y’Igikombe cy’Amahoro, abayobozi ba AS Kigali basazwe n’ibyishimo ndetse bongera kwizeza abakinnyi gukomeza kubaba hafi birushijeho.

Mu batanze ubutumwa, harimo Shema Ngoga Fabrice wayoboye iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Mu byo yavuze, harimo ubutumwa bugaragaza ko AS Kigali y’imikino yo kwishyura, izaba itandukanye n’iyo abantu babonye mu mikino ibanza ya shampiyona.

Ati “Imikino yo kwishyura mwitege AS Kigali itandukanye n’iyakinaga imikino ibanza.”

Uyu muyobozi w’icyibahiro, yibukije abakinnyi ko bakwiye gukomeza kwitwara neza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro bakaba banacyegukana.

Ati “Igikombe cy’Amahoro tumaze kukigira icyacu. Tugiye kuzana izindi mbaraga zirenze. Imikino yo kwishyura ntabwo tuzaba tworoshye.”

AS Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15. Iyi kipe yagize intangiriro mbi za shampiyona, ariko ahanini zatewe n’ibibazo by’amikoro yahuye na byo.

Abayobozi ba AS Kigali bongeye kwereka abakinnyi ko bari kumwe mu bihe byose ikipe iri gucamo
Kankindi Anne-Lise yari ahabaye
Seka Fred uyobora AS Kigali by’agateganyo, yashimiye abakinnyi basezereye Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro
Shema Fabrice yongeye kumwenyurira abakinnyi ba AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW