Imvano y’isibwa ry’indirimbo The Ben yahimbiye umugore we

Urubuga rwa Youtube rwasibye indirimbo “Ni Forever” y’umuhanzi The Ben yari aherutse guhimbira umugore we Uwicyeza Pamella.

‘Ni Forever’ yasibwe nyuma y’uko The Ben arezwe na Sosiyete yitwa ‘Drone Skylines Ltd’ ivuga ko uyu muhanzi yibye amwe mu mashusho yayo.

‘Drone Skylines Ltd’ isanzwe ifata amashusho yifashishije utudege tutagira abapilote haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano no gufata amashusho ahantu hanini.

Iyo sosiyete yareze ivuga ko The Ben yatwaye umutungo wabo mu by’ubwenge ndetse inasaba ko ‘Ni Forever’ ikurwa kuri youtube.

Ivuga ko ayo mashusho yafashwe kera na ‘Drones’ ariko The Ben utarigize akoresha ‘Drone’ mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye akaza kuyiba akayakoresha mu buryo butemewe.

Ayo mashusho ni agaragaza Parike y’Igihugu ya Nyungwe indirimbo igitangira hagakurikiraho amashusho agaragaza Pamella na The Ben basa nk’aho berekeza muri Nyungwe.

Icyifuzo cya ‘Drone Skylines Ltd’ cyashyizwe mu bikorwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo iyo ndirimbo yasibwaga ku rubuga rwa Youtube.

Ni Forever yasibwe yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni aho bamwe bari bagaragaje ko bishimiye ubutumwa n’amashusho ayigize.

Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023, The Ben yatangaje ko bizeye uwo bagiranye amasezerano wababwiye ko ayo mashusho ari aye.

- Advertisement -

Avuga ko bagerageje gukemura amakimbirane yabayeho kandi bakaba bize byinshi kuri iki kibazo kitazasubira ukundi.

Ati” Ndemeza ko amashusho y’indirimbo mwakunze aza kugaruka kuri Youtube.”

Ku wa 23 Ukuboza 2023 nibwo The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana n’itorero, mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante ruherereye ku musozi wa Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Tariki 15 Ukuboza 2023 mu busitani Mlimani Jalia Garden buherereye i Rusororo mu Akarere ka Gasabo, nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella bamaze imyaka ine bakundana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW