Iran yahize guhorera umujenerali wayo wishwe na Israel

Iran yahize guhorera urupfu rwa Brig Gen Seyyed Razi Mousavi wiciwe mu gitero cy’indege cyakozwe na Israel mu gihugu cya Siriya.

 

Perezida wa Irani, Ebrahim Raisi, yatangaje ko Isiraheli izishyura ikiguzi cyo hejuru kubera kwica uriya musirikare ukomeye wa Irani.

 

Yavuze ko ibyakozwe ari ikindi kimenyetso cyo gucika intege n’ubushobozi buke bw’ubutegetsi bw’abicanyi ba Israel bwigaruriye kariya Karere.

 

Kuri uyu wa mbere, Brig Gen Mousavi, umujyanama mukuru mu ishami rya gisirikare rya ki-Islam rya Irani, nibwo yiciwe mu gitero cy’indege cyabereye mu gace ka Sayeda Zeinab hafi y’umurwa mukuru wa Siriya.

 

Brig Gen Mousavi yari umwe mu bategetsi bo hejuru ba IRGC bakorera muri Siriya yari umuhuzabikorwa hagati ya Irani na Siriya.

- Advertisement -

Isiraheli yavuze ko Brig Gen Mousavi yari ashinzwe guhuza no kugeza intwaro n’ibikoresho kuri Hezbollah.

Icyakora, umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF), Rear Admiral Daniel, mu kiganiro n’abanyamakuru, ntacyo yavuze ku iyicwa rya Mousavi.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Hossein Amir-Abdollahian, ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko “Tel Aviv izahura n’ikibazo gikomeye.”

Igisirikare cya Israel kimaze imyaka itari mike kigaba ibitero muri Siriya mu duce twose gikeka ko dufitanye isano na Irani.

Ni ibitero byongereye ubukana nyuma yo ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo umutwe wa Hamas wateraga Israel.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW