Ibyihariye ku gitaramo cy’abagore b’ikimero i Kigali-AMAFOTO

Abagore b’ikimero gitangaje bazwi nka “Kigali Boss Babes” bashyize hanze ibiciro by’abazitabira igitaramo cyabo harimo itike ya miliyoni eshanu y’u Rwanda yashize ku isoko.

Ni mu birori byo kumurikiramo integuza ya filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi ibirori byitezwe ko bibera ahitwa ‘Century park’ Hotel iherereye i Nyarutarama ku wa 29 Ukuboza 2023.

Itike y’amafaranga make ku bashaka kubyitabira iri kugura ibihumbi 30Frw, mu gihe abayigurira ku muryango bo bishyura ibihumbi 50Frw.

Uretse iyi tike ya make, indi yashyizwe ku isoko ni iy’ameza y’abantu umunani igura miliyoni 1Frw, mu gihe hari indi igura miliyoni 3Frw, n’iya miliyoni 5Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023, Alliah Cool umwe mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko itike za miliyoni eshanu zashize ku isoko.

Aba bagore bavuga ko itsinda ryabo rimaze kugera ku rwego rushimishije haba mu Rwanda no hanze.

Basaba urubyiruko gukunda ubuzima buhenze no kubukorera ariko bakazirikana kwirinda indwara.

Aba bagore b’ikimero bavuga ko uretse kureba integuza ya filime igaruka ku buzima bwabo, abitabira ibi birori bagira umwanya wo kwishimana nabo.

- Advertisement -
Kigali Boss Babes bavuga ko bazaryohereza abazitabira ibirori byabo
Batewe inkunga n’ikinyobwa cya Moet

Astide Gahunzire uri gufasha Kigali Boss Babes gutegura ibi birori

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW