Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bihaye umukoro wo kuvana mu bukene bukabije Imiryango isaga ibihumbi 48.
Umukoro wo kuvana mu bukene iyi Miryango isaga 48000, bawuhaye mu nama Nyunguranabitekerezo, yahuje izi nzego zikorera mu Karere ka Kamonyi.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi,Niyongira Uzziel, avuga ko muri aka Karere hari abaturage 450 000 bigizwe n’ingo zisaga 119000, akavuga ko izigera mu bihumbi 48 muri zo ziri mu bukene bukabije.
Niyongira avuga ko izisaga 2000 muri izo kandi bigoye kuzivana mu bukene kuko zirimo abageze mu za bukuru, batakibasha gukora Hari kandi n’abafite ubumuga bukabije badakora.
Ati” Ufashwa agomba kugira uruhare rwe asabwa gutanga ntiyumve ko kumuvana mu bukene bizahoraho.”
Yavuze ko hari abazashyirwa muri VUP, abazashakirwa imirimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Niyongira avuga kandi ko hari na bamwe muri abo bafite ubushobozi buke, bifashisha umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko Imana ibasaba kubyara, bakororoka bakuzuza isi.
Yavuze ko aho umuntu ari ariyo Si ye, bityo ko yagombye kubyara abangana n’uko amikoro ye angana, kuko hari abanga kuringaniza urubyaro bitwaje uwo murongo.
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku buzima bw’Umugore, Urubyiruko no kurengera umwana Nsengiyumva Jacques, avuga ko kuvana mu bukene aba baturage, bagiye kubikora bahereye mu bukangurambaga bwo kwigisha abangavu ubuzima bw’imyororokere kuko umubare w’abaterwa inda zitateguwe ari munini.
- Advertisement -
Nsengiyumva avuga ko abangavu babyarira iwabo, abenshi ari abo muri iyo Miryango ifite ubukene, akavuga ko ubushobozi bateganya guha abo baturage igomba guherekezwa n’inyigisho zitandukanye zo gusobanurirwa ingaruka ibyo bibazo bigira mu buzima bwabo.
Ati”Gushyira mu igenamigambi ryacu ibyi bibazo biri mu Miryango ikennye nibyo tuzashyiramo ingufu.”
Yavuze ko gushyira imbere ibiganiro bihuza abana n’ababyeyi bitagomba gusigara inyuma kuko mu muryango arimo ibyo bibazo birimo n’amakimbirane byiganje.
Yavuze ko mu bindi bishobora kugabanya ibibazo by’ubukene muri iyo miryango ari ugukora ibarura ry’ingo zifite ayo makimbirane buri gihembwe bakajya bazigisha.
Ati” Ibi bizadufasha gukumira no gusubiza mu mashuri abangavu bayacikirije kubera iyo mpamvu.”
Mu Karere ka Kamonyi habarizwa Imiryango Nyarwanda na mpuzamahanga itari iya Leta igera kuri 55.
Ushingiye ku muvuduko n’ubwiyongere bw’abaturage muri aka Karere ka Kamonyi, ubuyobozi budashyizeho ingamba zihamye mu myaka iri imbere, bishobora kugira ingaruka ku miturire no ku bikorwa by’ubuhinzi cyane cyane mu Murenge wa Runda n’ uwa Rugarika, Imirenge irimo guturwa ugereranije n’indi 10 igize Kamonyi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.