Katumbi yibukije BEMBA wamwise umunyamahanga ko na we akomoka muri Portugal

Moïse Katumbi Chapwe umukandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganijwe kuba muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yibukije Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba Gombo ko na we afite inkomoko mu gihugu cya Portugal.

Katumbi, ibi yabivuze nyuma y’iminsi ashinjwa n’abanyapolitike bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi, bamwita umunyamahanga, nk’uko na Perezida Tshisekedi ubwe yagiye yumvikana abivuga.

Tshisekedi ubwo yari i Kinshasa, tariki 19/11/2023, basubukura gahunda yo kwiyamamaza, yagize ati: “Abakandida bamwe ba tumwe n’u Rwanda. Dufite abakandida b’abanyamahanga, kugira ngo uzamenye umukandinda w’umunyamahanga uzatere ikibazo kimwe gusa kibaza ngo ese ni nde wateye intambara mu Burasirazuba bw’igihugu? Icyo gihe uzabamenya!”

Uko Perezida Félix Tshisekedi, yakomeje kwiyamamaza yageze aho ahishura abo yita abakandida b’anyamahanga, avuga ko ari Moïse Katumbi.

Si Perezida Tshisekedi wenyine wise Katumbi umunyamahanga, abandi barimo Noël Tshiani na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba Gombo na bo bumvikanye bita Moïse Katumbi umunyamahanga.

Ibi nibyo Moïse Katumbi yagarutseho tariki 14/12/2023, ubwo yaganiraga na Radio y’Abafaransa (RFI).

Yagize ati: “Bemba yahishe inkomoko ye, ntashaka ko abantu bamenya ko akomoka muri Portugal.” Yunzemo ati: “Se, ni umunya-Porugal. Njyewe Katumbi sinahisha papa wanjye umbyara kubera politike, iryo kosa sinarikora.”

Bivugwa ko Jean Pierre Bemba Gombo, yavutse tariki 04/11/1962, avukiye mu gace ka Bokada, mu Ntara ya Equateur, muri RDC.

Izina rye ry’amavuko ni Bemba Gombo, yigezeho kuba Visi Perezida wa RDC, ahagana mu mwaka wa 17/07/2003 hamwe na Azarias Ruberwa, Arthur Z’ahidi Ngoma na Abdoulaye Yerodia Ndombasi muri Guverinoma yavuye mu masezerano ya Sun City.

- Advertisement -

Se we Bemba, Saolona bikekwa ko yaba ari umunyamahanga ariko Nyina akaba umunyekongo uvuka mu Ntara ya Equateur.

Katumbi yasabye abanyapolitike ba Congo Kinshasa, kurangwa n’ibikorwa kuruta amagambo. Muri kiriya kiganiro yashinje Perezida Felix Tshisekedi gutesha agaciro ingabo za Congo, agashyira imbere abacanshuro.

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW