Kenya: Ibura ry’umuriro ryateje intugunda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abanya-Kenya bariye karungu nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2023 umuriro w’amashanyarazi ubuze, bigashyira igihugu cyose mu mwijima.

 

Ni ibura ry’umuriro ryabaye hafi saa mbili z’ijoro ku isaha yo muri kiriya gihugu, ni ukuvuga hafi saa moya z’ijoro ku isaha y’i Kigali na Gitega.

 

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ryabaye ibura ry’umuriro muri Kenya hose rya gatatu ribayeho mu mezi ane ashize.

 

Iryo curaburandi ryahagaritse ibikorwa byinshi, birimo n’ibyo ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

 

Abanya-Kenya benshi banenze leta, mu gihe uburakari no kubihirwa birimo kwiyongera kubera ihungabana ry’ibikorwa ryatewe n’iryo bura ry’umuriro rya buri nyuma y’igihe runaka.

- Advertisement -

 

BBC ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuriro wari wagarutse muri byinshi mu bice by’igihugu, uretse mu bice bimwe bya Nairobi no mu bice bimwe byo mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde.

 

Ikigo cya Leta Kenya Power gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi kivuga ko bari gukora ubutaruhuka kugira ngo amashanyarazi aboneke mu bice bisigaye.

 

Minisitiri Kipchumba Murkomen ushinzwe ikigo Kenya Power yavuze ko hari gukorwa iperereza ku cyateye iryo bura ry’umuriro.

Ku rubuga rwa X yagize ati ” Turimo gusaba polisi gukora iperereza ku bishobora kuba ari ibikorwa byo kwangiza no guhishira.”

Abaturage bavuga ko Minisitiri Murkomen akwiriye gusimbuzwa kuko adashoboye ndetse Leta ikishyura ibyangiritse byose.

 

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW