Kiyovu yaguye miswi na Rayon, Police isoza imikino ibanza neza

Mu mikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1, mu gihe Police FC yatsindaga Musanze FC ibitego 3-1.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, hatangiye gukinwa imikino ya shampiyona y’umunsi wa 15, aho APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Kabiri, imikino yakomeje ariko uwari uhanzwe amaso ni uwahuje Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports itanahabwaga amahirwe muri uyu mukino.

Urucaca rwaje gukina uyu mukino, rudafite bamwe mu bakinnyi barimo Mugunga Yves na Niyonzima Olivier. Seifu.

Mu gihe ikipe y’i Nyanza yo, yaje gukina idafite Aruna Moussa Madjaliwa umaze iminsi yaravunitse, Mvuyekure Emmanuel, Hategekimana Bonheur.

Ku munota wa 12 gusa, Sharif Bayo yari afunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports, maze Aba-Rayons bari kuri Kigali Pelé Stadium bamera nk’abanyagiwe.

Ikipe itozwa na Bipfubusa, yakomeje gucunga igitego cya yo ndetse igice cya Mbere kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri, ikipe yo ku Mumena yagarutse igerageza kubanza gucunga igitego yatsinze ariko ikanyuzamo igashaka ikindi.

Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, iza kukibona ku munota wa 88 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

- Advertisement -

Iminota 90 yarangiye aya makipe y’amakeba, aguye miswi anganya igitego 1-1.

Byatumye Urucaca rufata umwanya wa Karindwi n’amanota 21, Rayon Sports iguma ku wa Kane n’amanota 27.

Undi mukino wabereye i Kigali uyu munsi, ni wa Police FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1.

Indi mikino yabaye:

Muhazi United 0-0 AS Kigali

Mukura VS 0-1 Gorilla FC

Marines FC 1-1 Sunrise FC

Bugesera FC 2-0 Étoile de l’Est FC

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza Saa Cyenda z’amanywa, Etincelles FC izakira Gasogi United kuri Stade Umuganda.

APR FC yasoje imikino ibanza iyoboye shampiyona n’amanota 33
Amagaju FC yo yatsindiwe na APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 3-1
Police FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium
Hakizimana Muhadjiri yafashije Police FC gusoza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa Kabiri
Ishimwe Fiston ubwo yari ahanganiye umupira na Mutijima Janvier
Muhazi United na AS Kigali na zo zaguye miswi
Ishyaka ryari ryinshi
Wari umukino ukomeye
Rayon Sports na Kiyovu Sports zaguye miswi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW