Kiyovu yahagaritse Mugunga mu bikorwa byose by’kipe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwandikiye rutahizamu, Mugunga Yves, bumumenyesha ko yahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe bitewe no guhagarika akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu minsi ishize, Mugunga yabanje kwanga kujya mu mwiherero wa Kiyovu Sports yiteguraga umukino wa shampiyonga yagombaga gukina na APR FC. Gusa nyuma gato, ubuyobozi bwaramuganirije bugira ibyo bwumvikanaho na we, ariko nyuma uyu mukinnyi yongera guhagarika akazi avuga ko amasezerano ye atigeze yubahirizwa.

Nyuma yo kumara iminsi yarahagaritse imyitozo ndetse yarandikiye iyi ayisaba gusesa amasezerano kuko itubashye amasezerano impande zemeranyije, Mugunga Yves na we yamaze kwandikirwa n’ubuyobozi amenyeshwa ko ahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose by’ikipe.

Muri iyi baruwa, ubuyobozi bushinja uyu mukinnyi ko ubusabe bwe bwo gusesa amasezerano butigeze buca mu nzira zikwiye ndetse kandi ko impamvu aherutse kuvuga ko yamubujije gukora imyitozo y’uburwayi, itumvikana kuko uburwayi bwemezwa na muganga w’ikipe.

Urucaca rwakomeje ruvuga ko uyu mukinnyi yaba yaratinze guhembwa, bitakabaye impamvu yo guhagarika akazi kuko sheik avuga ko yahawe itazigamiye, nta birango by’ikipe biriho ndetse ko ari yo mpamvu yakayizanye igafatwaho umwanzuro.

Mugunga yabwiwe ko azongera kugaruka mu kazi mu gihe azaba yamaze guhabwa andi mabwiriza.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse Mugunga
Mugunga Yves yahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW