Kureba Rayon na Kiyovu birasaba kwigomwa ikiro n’inusu cy’isukari

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abifuza kuzareba umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, basabwa kuba byibura bafite ibihumbi 3 Frw byo kwishyura uyu mukino uzahuza abakeba.

Guhera uyu munsi hatangiye y’umunsi wa 15 wa shampiyona. Uwabimburiye iyindi, ni uwahuje APR FC n’Amagaju FC zakiniye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye guhera Saa cyenda z’amanywa.

Uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo itahanye amanota yuzuye, nyuma yo gutsinda ibitego 3-1. Umukino uhanzwe na benshi, ni uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yamenyesheje abayikunda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ko kwinjira ari ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro n’ibihumbi 20 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga.

Rayon Sports iherutse gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 14, mu gihe Urucaca rwo rwabonye amanota atatu imbumbe rwakuye kuri Etincelle FC ruyitsinze ibitego 2-1.

Umukino ubuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ntujya woroha
Aba-Rayons basabwe kwigomwa ibihumbi 3 Frw bakaza gushyigikira ikipe ya bo
Abayovu na bo barasabwa kwigomwa ikiro n’inusu y’isukari bakareba umukino

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW