Muhanga: Abajura bari kwiha iminsi mikuru ku ngufu

Abatuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye baravuga ko babangamiwe n’abajura burira ibipangu nijoro bakiba za Televiziyo ndetse n’ibikoresho byinshi byo mu rugo.

Bamwe mu batuye uyu Mudugudu wa Nyarutovu bavuga ko ikibazo cy’abajura cyakajije  umurego mu myiteguro y’iminsi  mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Aba baturage bavuga ko  hari ingo nyinshi zimaze kwibwa ibikoresho byo mu rugo, birimo imyenda badasize Imyaka bejeje mu mirima yabo.

Bakaba bakeka ko ubwo bugambanyi bukorwa na bamwe mu batuye uwo Mudugudu nubwo batarabafatana igihanga.

Umwe muri abo baturage bibwe yagize ati “Ikibazo cy’abajura muri uyu Mudugudu wacu kirakaze kuko ejo bundi binjiye mu rugo turyamye burira igipangu bakata idirishya badutwara ibyo mu nzu byinshi.”

Avuga ko byaba byiza hafashwe ingamba zikarishye kuri abo bajura bagahanwa.

Mukamfizi Alphonsine avuga ko nta rugo na rumwe abo bajura batarageramo, nubwo ingo nyinshi batagize amahirwe yo kuzibamo.

Ati “Iyo bageze mu nzu batwara ibyo basanzemo byose.”

Nkundimana Donat avuga ko mu minsi ishize bibaga amatungo magufi arimo ihene n’inkoko bakagenda, ubu bibasiye za Televiziyo n’ibintu byo mu rugo.

- Advertisement -

Ati “Duherutse gukora igenzura dusanga ingo hafi ya zose zibarizwa muri uyu Mudugudu zaribwe izo Televiziyo.”

Gusa icyo aba baturage bose bahurizaho, barakeka bamwe mu bahoze mu Buyobozi bw’Umudugudu bwirukanywe bakifuza ko Inzego z’Umutekano zagombye kubakoraho iperereza ryimbitse kubera ko biri mu bubasha bwazo, bakareba niba ibyo babakekaho bidahura nukuri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko Polisi yakajije Umutekano muri iyi minsi mikuru by’umwihariko mu Karere ka Muhanga no mu tundi Turere twose two muri iyi Ntara.

Ati “Impamvu twita ku mutekano mu minsi mikuru nuko tuzi hari abawuhungabanya.”

SP Habiyaremye avuga ko bakoze operasiyo muri uyu Mujyi bafata abantu benshi bavugwaho ibibazo by’ubujura, ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abatuye uyu Mudugudu wa Nyarutovu gutanga amakuru y’abo bakeka kugira ngo babibazwe kuko kubiceceka ari ugutiza umurindi abajura.

Ati “Ayo makuru muduhaye turayakurikirana kandi ababifitemo uruhare bagomba gufatwa nta kabuza.”

SP Habiyaremye yaburiye abavugwaho ubwo bujura avuga ko agapfa kaburiwe ari impongo kuko isaha n’isaha bashobora kwisanga mu maboko ya Polisi.

Nkundimana Donat avuga ko hari abo bakeka bashobora kuba ari ibyitso by’abo bajura

Mukamfizi avuga ko nta rugo rwo muri uyu Mudugudu aba bajura batarageramo
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga