Muhanga: Abakekwaho kwica umukecuru bamushinyaguriye batawe muri yombi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Polisi yo mu Karere ka Muhanga yafashe abagabo babiri bakekwa kwica Umukecuru Mukamuvara Saverine bamushinyaguriye.

Nyuma y’uko hamenyekane urupfu rutunguranye rw’uyu mukecuru Mukamuvara Saverine w’Imyaka 64 y’amavuko, bamwe mu baturage bagakeka ko abagabo babiri barimo umwe wari uhamaze icyumweru acumbitse, mu nzu uyu mukecuru yacururizagamo n’undi waje ahamusanga bagasangira inzoga.

Polisi mu Karere ka Muhanga yaraye ikoze operasiyo ikomeye ifata uwitwa Hategikimana Gad na mugenzi we Nzabandora Paul.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga Polisi yatangiye guhiga abo bagabo bakekwaho kwica Mukamuvara nyuma yo kuva aho yiciwe.

UMUSEKE kandi wamenye ko Polisi yavuye mu Murenge wa Nyamabuye ibafatira mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli Umurenge wa Shyogwe.

Abo bagabo bombi babafashe saa cyenda n’igice z’ijoro (03h30 a.m) babasangana bimwe mu bikoresho byo mu nzu Mukamuvara asanzwe akoreramo birimo na telefoni ye ihenze.

Hategimana Gad akomoka mu Karere ka Huye, naho Nzabandora Jean Paul akomoka mu Karere ka Ruhango.

Nyakwigendera Mukamuvara Saverine yishwe ashinyaguriwe kuko babanje kumena ijisho rimwe rye, bamuhambira n’amaguru.

Abakekwa bombi ndetse n’abari babacumbikiye bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Muhanga.

- Advertisement -

Muhanga: Abagizi ba nabi bishe umukecuru bamushinyaguriye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga..