Nduba: Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo,abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe,  babiri bahise bitaba Imana,umwe akaba agishakishwa.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, ahagana saa sita nibwo mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye yo kubakisha, ari bwo byamenyekanye ko ibi birombe byagwiriye aba bagabo babiri b’abavandimwe  ndetse na nyiri abyo.

Umugore wa nyakwigendera mu gahinda kenshi yabwiye umunyamakuru wa Radio/TV1 ati “ Umugabo wange yabyutse ambwira ngo reka ndabona nta kintu dufite, reka nge guhiga icyo tuza kurya. Umutima wanze, nohereza abana kuvoma babiri, ndababwira ngo ni muzamuka muce aho iso ari, mwumve icyo ababwira,dushyire inkono ku ziko dore saa sita zirageze.”

Akomeza agira ati “Imvura yahise igwa ari nyinshi, ndi mu rugo jyenyine ,umutima wo kuguma mu nzu birananira,ndavuga ngo reka njye kureba abana cyangwa umugabo,mbwira uw’uwiwanjye ngo ndabona uzanye akawunga, reka tube tugiye guteka, abwira abana ngo mujyane na nyoko, ndava aha uyu mugabo ampaye na bitanu(5000FRW),iminsi mukoreye ni myinshi, ntanyima na bitanu.

Ndazamuka ngeze ku inzu iri inyuma, numva ikintu kirahubutse, nari nataragera no mu rugo. Umudamu wa hano(umuturanyi) niwe wahise avuga ngo mutabare, ikirombe kigwiriye abantu.”

Aba baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko ibi birombe byateza ibyago kuko bituriye abaturage, ariko nta kintu ubuyobozi bwabikozeho.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba,Nibagwire Jeanne, adusaba kumwandikira ubutumwa, tubwanditse nta makuru yaduhaye.

Ibikorwa byo gushakisha uwo wari ukiri mu birombe byari bigikomeje. Ni mu gihe inzego z’ubugenzacyaha n’iz’umutekano na zo zahageze ngo zimenye uko byagenze.

Umuntu umwe yari agishakishwa akaba yari ataraboneka

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -