Nyamasheke: Akarere kasabye abatuye mu Mijyi kwibuka ku ivuko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali, kugaruka ku ivuko, bagafatanya n’abahatuye guteza imbere iwabo.

Ibi ubuyobozi bwabisabye abavuka mu karere ka Nyamasheke baba mu mijyi, nyuma y’uko bamwe mu basore n’inkumi 60 bavuka mu kagari ka Karusimbi, umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, baba mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu Rwanda, bishyize hamwe bakora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’umuturage birimo kwishyurira abantu 50 ubwisungane mu kwivuza.

Ni mu gikorwa bise’Visit Mwito-Karusimbi’

Ku wa Gatandatu no ku cyumweru ku matariki ya 16-17 Ukuboza 2023, abo basore n’inkumi mu gihe cy’iminsi ibiri bagarutse mu cyaro bavukamo, bakora ibikorwa bitandukanye, bigamije kuzamura imibereho myiza y’abatuye aho bavuka.

Uhagarariye urwo rubyiruko witwa Hashakimana Valens aganira na UMUSEKE, yavuze ko nubwo ubushobozi bafite ari bucye, bifuza ko bitagarukira mu kagari kamwe, ko habonetse ubushobozi byagera mu tugari tw’Umurenge wose wa Bushenge.

Ati”Iki gikorwa ni ubwitange ntabwo uku twaje ari ibyacu gusa hari abandi dufatanije harimo n’ababyeyi bacu badutumye nk’urubyiruko tuzajya tubitegura kenshi, twifuza ko byakwaguka bikarenga akagari bikagera no ku rwego rw’Umurenge wose“.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke busaba n’abandi bavuka i Nyamasheke baba mu mijyi kugira umutima nama wo kuzirikana ku iterambere ry’aho bavuka.

Mupenzi Narcisse ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize ati”Turakangurira abavuka mu karere kugira umutima nama wo gutekereza ku karere bavukamo n’uruhare rwo kugira abo bafasha   kwivana mu bukene”.

Bimwe mu bikorwa mu minsi ibiri uru rubyiruko bakoze, ni ukwishyurira abantu 50 ubwisungane mu kwivuza, bahaye impuzankano n’umupira wo gukina ikipe y’umupira w’amaguru ‘Amasarabwayi’ yo muri aka kagari basabana n’abaturage.

- Advertisement -

Ibyakozwe bifite agaciro k’asaga miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa gishishikariza abatuye mu Mijyi kugaruka ku ivuko

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ Nyamasheke.