Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ifumbire y'inkari yatumye imyaka itohagira kandi igatanga umusaruro

Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi mu karere  ka Nyamasheke,barashimira Croix Rouge yabagejeej ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, birimo  n’amagurwa bahawe yo gufumbiza Inkari.

Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi mu karere  ka Nyamasheke, barashimira Croix Rouge y’uRwanda mu bikorwa byinshi yabaherekejemo birimo,amahugurwa yabahaye yatumye umusaruro wiyongera, bakihaza  mu biribwa binyuze mu gufumbiza inkari.

Ni ubuhamya butangwa n’abaturage bo muri uyu Murenge barimo abakora bushake ba Croix Rouge y’uRwanda, n’abagize koperative ‘Abahujumugambi’, ifite abanyamuryango 120 bahinga ibihingwa bitandukanye kuri metero kare 6000.

Nyiranshimiyimana Chantal ni umwe mubagize iyi koperative ati”Tumaze imyaka ibiri duteresha (Imyaka), imborera Croix  Rouge y’uRwanda yaduhuguye uko nyuma y’iminsi mirongo ine twuhira, tumenaho inkari twasanze ziruta imvaruganda“.

Nyirangaruye Primitive nawe ni umunyamuryango w’iyi koperative.

Ati”Inkari dufumbiza croix Rouge y’u Rwanda yadukoreye umuyoboro uzivana mu kigo cy’ishuri ntacyo zitwara nta ngaruka zigira ku mubiri w’umuntu“.

Nyiranzabahimana Claudine nawe ni umunyamuryango w’iyi koperative, we yavuze ko inkari atari umwanda nk’uko bamwe babivuga zirwanya n’udukoko mu butaka.”

Ati”Inkari ni nziza ni ifumbire zitugabanyiriza  udukoko mu butaka mbere nta musaruro twabonaga duherutse gutera ibilo 25 by’ibishimbo dusaruramo ibilo 125, twizeye ko mu bigori tuzasarura toni”.

Nderabakura Jean ni umuyobozi w’ishuri rya Gs.Cyimpindu ahubatswe ubwiherero n’ikigega cya litilo 50000 gifatirwamo izo nkari,ngo bibafasha kunoza isuku.

- Advertisement -

Ati”Uretse kunoza isuku mu kigo bafata inkari bakazifumbiza imboga zikagaruka, zikadufasha no kunoza mirire y’abana ku ishuri“.

Ugirabantu Jean Pierre ni umukorerabushake wa Croix Rouge muri Kirimbi, yasobanuye uko bazikoresha.

Ati”Iyo inkari zimaze kugera mu kigega hari imipira izizana dufite n’ikigega kirimo amazi tukabivanga litiro y’inkari tiyivanga muri litiro 3 z’amazi,  tukifashisha amatiyo, tukazikwiza  mu murima nk’uko bavomerera“.

Mukandekezi Francoise ni perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko abafatanyabikorwa ba Croix Rouge yo mu gihugu cya Autrichei batera inkunga mu by’ubuzima no gufasha abaturage kugira imibereho myiza,yagaragaje n’agaciro k’imishinga imaze kuhakorerwa,asaba abaturage kongera ubuso buhingwa.

Ati”Imishinga imaze gukorwa irimo guha abantu amatungo,imiyoboro y’amazi,kubaka icyumba cy’umukobwa no gukoresha ifumbire y’inkari bifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda arenga miliyoni 203 Frw , tuzakomeza kubaba hafi turabasaba kongera ubuso buhingwa”.

Walter hajek ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Croix Rouge ya  Autriche yavuze ko abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bafite imbaraga zo gukora, yizeza ko bagiye kuganira, barebe uko ibikorwa byose batera inkunga byakongerwamo imbaraga.

Ati”Mu midugudu y’ikitegererezo twasanze abaturage bafite imbaraga zo gukora, turakomeza tuvugane na Croix Rouge y’uRwanda batubwire ahakeneye koNgerwa inkunga cyane cyane mu buvuzi  natwe tubiganireho,  tuzongere”.

Si mu karere ka  Nyamasheke honyine Croix Rouge y’uRwanda iterwamo inkunga na Croix Rouge yo mu gihugu cya Autriche, batera inkunga igikorwa cyo gutanga amahugurwa ku  bafasha b’abaganga no gutanga serivisi z’Imbangukiragutabara mu bitaro bya Nyamata na Kibirizi.

 

Croix  Rouge kandi  yatanze ambulance mu bitaro bya Kibirizi
Bubatse umuyoboro w’amazi muri Gs Cyimpindu i Nyamasheke
Hotel yubatswe na Croix Rouge

MUHIRE  Donatien 

UMUSEKE.RW / Nyamasheke.