Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’uBurundi, yari  amaze igihe afunzwe yashinjwe ibyaha birindwi,urukiko rumukatira gufungwa burundu.

Ni umugabo wari igihangange ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza no mu ishyaka CNDD-FDD, ariko utarahiriwe n’ingoma ya Evariste Ndayishimiye.

Ku ikubitiro Gen Bunyoni yashinjwaga ibyaha bitatu ari byo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no kwiha inyungu z’akazi zitemewe n’amategeko.

Ibi byaha byiyongereyeho kugerageza kwica umukuru w’Igihugu, kugerageza guhirika ubutegetsi, ashijnjwa kandi icyaha cya ruswa.

Ni ibyaha ngo yakoze mu bihe bitandukanye nyuma yo kwigira igihangange kugera ubwo hari abamufataga nka Perezida, rimwe na rimwe akanatyoza mu ruhame Umukuru w’Igihugu watowe n’isinzi y’Abarundi.

Bunyoni we ibyo aregwa byose arabihakana.

BBC ivuga ko uretse gufungwa, Alain Guilaume Bunyoni azanyongwa, amatungo inzu 4  hamwe n’imodoka 14 irimo izo mu bwoko bwa Hammer ze zifatirwe.

Muri iyo dosiye Jenerali Bunyoni ari kumwe n’abandi bantu batandatu.

Barimo abashoferi be babiri, umwe mu bamwubakira inzu, uwamurindaga mu giporisi, uwari umukozi w’iperereza hamwe n’uwaru ukuriye aho Bunyoni yabanje guhungura.

- Advertisement -

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga,, Emmanuel Gateretse, niwe wafashe umwanzuro wo gufunga Bunyoni ubuzima bwe bwose

Urubanza rusoje,Byuni yumvikanye avuga ko “ ‘‘Ubutabera ntabwo ari aha burangiriye, bivuze ko ashobora kujurira.”

Bunyoni yafashwe muri Mata , nyuma y’amezi atandatu akuwe ku mwanya wa           Minisitiri w’Intebe muri leta yaa Evaliste Nedayishimiye.

Human Rights Watch iherutse gusaba ko Jenerali Bunyoni ahabwa ubutabera bwigenga urubanza rwe rukazitabirwa n’indorerezi Mpuzamahanga.

Ku wa 21 Mata 2023, nibwo Jenerali Bunyoni yafatiwe ahitwa Nyamuzi, mu gace kitwa Mubone muri Komine ya Kabezi, mu Ntara ya Bujumbura aho yari yihishe inzego z’umutekano zamuhigaga hasi hejuru.

UMUSEKE.RW