Nyamasheke: Imbwa 62 ziciwe mu mukwabu udasanzwe

Mu Karere ka Nyamasheke bari mu mukwabu udasanzwe wo guhiga imbwa z’inyagasozi zirya amatungo y’abaturage, ku ikubitiro izigera kuri 62 zimaze kwicwa.

Ni nyuma y’igihe abaturage bo mu Mirenge irimo Kagano, Kanjogo, Bushekeri na Rangiro batabaza ko imbwa zirara mu matungo yabo aho aba aziritse mu bisambu zikayarya.

Aba baturage banagaragaje impungenge ko izo mbwa z’inyagasozi zishobora kurya abana bato mu gihe cyo kujya ku ishuri, zikaba zanabatera ibisazi by’imbwa dore ko zidakingiye.

Ubwo mu Ugushyingo 2023, abo baturage bazamuraga ijwi bavuga icyo kibazo, ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bugiye gushaka uko zicwa kuko zidakingiye zishobora kuba zifite n’indwara.

Icyo gihe hanatangajwe ko abatunze imbwa bagiye gusabwa kuzikingiza no kuzikurikirana mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage.

Mu kiganiro bagenzi bacu bo mu IMVAHO NSHYA bagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeje ko nyuma yo kubona ko izi mbwa ziteje umutekano muke ku baturage, hafashwe ingamba zo kuzitega.

Meya Mupenzi yavuze ko muri uku kwezi k’Ukuboza mu Murenge wa Kanjongo hishwe imbwa 42 naho muri Kagano hicwa izigera kuri 20.

Yagize ati ” Izitari mu ngo, zizerera ntiwabona uwo uziryoza kuko nta nyira zo ziba zifite ziba zizerera nyine. Izo zizerera rero hakorwa uburyo zirindwa abaturage.”

Yavuze ko bakangurira abantu gucunga imbwa zororerwa mu ngo, zigakingirwa bakirinda ko zizerera mu giturage.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko izi mbwa zicwa kinyamwuga ndetse hakabaho uburyo bunoze ku buryo zidateza ibibazo nyuma yo kwicwa.

Imbwa zizerera ku gasozi muri kariya Karere zibasira amatungo arimo ihene n’intama zikaba zanarya abiganjemo abana bato n’abandi baturage.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW