Nyanza: Umugore utuma abagabo 2 badacana uwaka arafunzwe kimwe na bo

Abantu batatu barimo umugore utuma abagabo babiri badacana uwaka ndetse umwe akaba yaratemye mugenzi we amumuziza bose barafunzwe.

Mu mpera za Ugushyingo uyu mwaka, UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Gatoya ukekwaho gutema umugabo witwa Bernard bapfa ko yamwinjiriye urugo.

Amakuru yavugaga ko  umugore wa Gatoya yari afitanye umubano wihariye n’uwo Bernard aho bakomeje gucudika, anabasanga bari gusangira ikigage ari nabwo bikekwa ko yamutemye mu mutwe.

Ibi  byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko RIB yatangiye iperereza ikaba ifunze uriya mugabo Gatoya ukekwaho gutema Bernard, ndetse na Bernard wateme n’uriya mugore bapfa witwa Liberatha.

Amakuru avuga ko Gatoya yafunzwe igihe kirenga umwaka azira kurwana, maze Bernard yinjira urugo rwe.

Bikanakekwa ko Gatoya afunzwe umugore we Liberatha yagurishije isambu amubwira ko agiye gusana inzu, ariko  ntiyabikora ahubwo amafaranga ayasangira na Bernard.

Aho Gatoya afunguriwe, Bernard ntiyaretse uwo mugore ngo kuko yari yarakuye abana ba Gatoya mu mirire mibi, kandi umugore yavugaga ko akunda Bernard aho gukunda Gatoya babyaranye abana batandatu.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Gatoya mbere y’uko akekwaho gukora icyaha yari yarareze Bernard n’umugore we Liberatha, maze RIB ibahamagaje ntibitaba.

- Advertisement -

Gatoya yahawe amakuru ko umugore we Liberatha ari gusangira ikigage na Bernard niko gushyira umuhoro mu gikapu abasangayo atema Bernard mu mutwe.

Gusa abaturage na bo mbere yo kujyana Bernard kwa muganga babanje kumukubita bamuziza ko yari ashatse kwica umuntu.

Bariya bose uko ari batatu, Gatoya, Bernard na Liberatha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Twageragejeje kuvugisha RIB ariko ntibyadushobokeye.

Nyanza: Umugabo arakekwaho gutema undi bapfa umugore

Theogene NSHIMIYIMANAU MUSEKE.RW i Nyanza