Nyaruguru: Ingorane n’agahinda k’ababyeyi b’abana bafite ‘Autisme’

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Mata bavuga ko bagifite imbogamizi zo kuba bageza abana bafite uburwayi bwa ‘Autisme’ kwa muganga, bagasaba Leta ko yajya ibafasha.

Autisme ni indwara ifata umwana, ahanini igaragara atangiye kugira amezi umunani.

Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo ndetse ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Ababyeyi baganiriye na UMUSEKE bo mu Kagari ka Ramba mu Murenge wa Mata mu gahinda kenshi bavuga ko kugeza aba bana kwa muganga mu gihe bafashwe na malaria cyangwa ubundi burwayi ari ihurizo rikomeye.

Mukarukiriza Annociatha ni umubyeyi ufite umwana w’umusore w’imyaka 23 ariko ufite uburwayi bwa ‘Autisme’ avuga ko uyu mwana iyo afashwe n’ubundi burwayi akenshi arembera mu rugo.

Asobanura ko bagorwa no kubona uko bamutegera ikinyabiziga cyamugeza kwa muganga kandi ko batabasha kumuheka mu mugongo nka mbere akiri muto.

Yagize ati “Hano mu cyaro iwacu iyo umuntu arwaye dutega moto kandi uyu ntiyemera kuba yayijyaho, nta n’uwabasha kumuheka kuko yabaye umusore, ubwo rero mpitamo kumureka akarwara, akageraho akazikiza.” 

Uyu mubyeyi avuga ko mu minsi yashize ubwo yari yagiye guhinga yamusigiye abandi, bamuhuruje bamubwira ko yituye mu ziko ririmo umuriro, kumujyana kwa muganga byabaye ingutu.

Akomeza avuga ko baje kwahira imiti y’Ikinyarwanda bakajya bayimuha ku bw’Imana aza koroherwa.

- Advertisement -

Kirenga Clement nawe afite umwana ufite uburwayi bwa “Autisme’ na we avuga ko kugeza aba bana kwa mugongo ari ikibazo gikomeye, asaba ko Leta kubafasha bakajya babona ubuvuzi bwihuse.

Yagize ati “Ababyeyi bagenzi bajye rero bo ndabumva gusa nkabasaba ko bakora ibishoboka byose bakabitaho kuko nawe aba ari umwana nk’abandi nubwo aba agoye aba ari uwawe nta mpamvu yo kumureka ngo arembere mu rugo”.

Uyu mubyeyi asaba ko Leta yajya yohereza imbangukiragutabara cyangwa abaganga bo kubitaho mu ngo mu kurengera ubuzima bw’abo bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ugereranije na mbere muri gahunda zo kwita ku bantu bafite ubumuga, ko hari intambwe yatewe.

Ati “Ariko natwe dukomeza gukora ubuvugizi tukagira ibyo dusaba Leta nayo mu bushobozi bwayo iba ifite ntacyo itadufasha, nabyo rero tuzabikorera ubuvugizi”.

Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko ibyo abo babyeyi basaba byo kohererezwa imbangukiragutabara cyangwa abaganga bavurira abana babo mu ngo bitakshoboka.

Ati “Serivisi yo kohereza abaganga mu ngo ntayo tugira kuko no mu mavuriro ntabwo tuhafite umubare ushimishije w’abaganga, abaforomo cyangwa ababyaza. Ntabwo twabikora ubu. Icyakora mu gihe U Rwanda ruzaba rumaze kwihaza ku mubare w’abakozi bo kwa muganga ibyo byazatekerezwaho.”

Akomeza agira ati ” Icyakora ku burwayi nka malaria twagira inama abo babyeyi kujya bahita bagana ku mujyanama w’ubuzima mu mudugudu, kuko ubu abajyanama b’ubuzima bose bashobora gupima no kuvura malaria”.

Mu ibarura rusange riherutse gukorwa muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949 ndetse muri uyu mwaka hari gukorwa ibarura rizagaragaza neza imibare nyakuri y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

 

JOSELYNE UWIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru