Umwiyahuzi yahitanye abapolisi 23 akomeretsa 32 nyuma y’uko yiturikirijeho igisasu kuri sitasiyo ya Polisi mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan.
Iri turika ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza kuri sitasiyo ya Polisi ya Daraban iherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan hafi n’umupaka na Afghanistan.
Al Jazeera ivuga ko abagabo batatu bari mu modoka bitwaje intwaro babanje kurasana na Polisi nyuma umwe wari wegereye sitasiyo ya Polisi agahita y’iturikirizaho igisasu.
Iki gisasu cyaje guhitana abapolisi 23 kikomeretsa 32 nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo muri Pakistan ryabitangaje.
Intara ya Khyber Pakhtunkhwa muri Pakistan ni hamwe mu hantu hibasirwa n’ibitero by’iterwabwoba dore ko icyaherukaga gikomeye ari icyabaye muri Mata uyu mwaka ku musigiti wa Peshawar kigahitana abantu 101.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW