Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal baganiriye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yagiranye ikiganiro na Perezida wa Senegal,Macky Sall, baganira uko  umugabane wa Afurika warushaho guteza imbere inganda zikora inkingo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, nibwo Umukuru w’Igihugu cya Senegal yageze mu Rwanda,aho aje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo cya BioNTech gikora inkingo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village urugwiro, ku rubuga rwa X,rwahoze ari twitter, batangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ku mahirwe y’ubufatanye mu guteza imbere inganda z’inkingo muri Afurika.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye ku bindi bireba umugabane n’ Isi muri rusange bigamije inyungu ku bihugu.

Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti,kikaba kigiye kugira uruganda mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa mbere.

Umuhango wo gutanga uru ruganda mu Rwanda, biteganyijwe ko uza kwitabirwa n’abayobozi barimo abakuru b’Ibihugu batandukanye n’abasanzwe bakora mu rwego rw’ubuzima.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -