RDB yahaye umugisha “Gym” ikora amasaha 24/24

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare yahaye umugisha  “Platnum Gym”, inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri ikora amasaha 24.

Ni Gym iherereye ahazwi nka Sawa City ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, yashinzwe na Girumugisha Gael uzwi nka Coach Gael.

Uyu Coach Gael asanzwe ari ikimenyabose mu gutoza siporo, yanabaye umutoza w’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko yashinze iyi nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri nyuma y’imyaka 12 akorera abandi.

Yagize ati ” Ni Ni Gym y’indoto ku mutoza nyuma y’imyaka 12 nkorera abandi. Urwo rugendo ni zo zari inzozi.”

Yavuze ko Platnum Gym ikora amasaha 24 by’umwihariko nyira yo akaba akaba afite ubunararibonye bwo gutoza no guhugura abandi batoza bayikoramo.

Ati “Hari aba bafite amafaranga bagafungura Gym, bagashyiramo abakozi, ariko njye ndi umutoza. “Ntoza n’abatoza banjye, bakamenya ibyo bafasha abakiliya.”

Coach Gael avuga kandi ko yagerageje kugura ibikoresho bigezweho bya TechnoGym kuko ari yo igezweho muri siporo ya Gym.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Gym igiye kumara amezi atatu ikora, yibukije abantu ko iyo ukunda gukora siporo uba ukunda ubuzima bwawe.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare, yashimye Coach Gael wagize igitekerezo cyo gushinga Gym iri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati ” Buri gihe yari afite inzozi zo gushinga Gym ye bwite none yabigezeho. Ndemeza ko iyi ariyo Gym ya mbere dufite mu gihugu.”

Gatare yavuze ko aho Platnum Gym ikorera, ibikoresho bigezweho n’abatoza bayo ari urugero rwiza rw’ishoramari rigamije kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.

Yavuze ko u Rwanda rutekanye ku buryo n’abifuza gukora siporo mu ijoro bagana Platnum Gym kuko ikora amasaha 24/24.

Abahanga bavuga ko ibyiza byo gukora siporo atari ukurengera umubiri gusa, ahubwo ifasha n’ubwonko gutekereza neza kandi burya ngo nta mu sportif nyawe ubanira abandi nabi.

Coach Gael n’umukunzi we mu byishimo bidasanzwe
Umuhango wo gufungura Platnum Gym witabiriwe n’ingeri zitandukanye
Francis Gatare avuga ko bishimiye kuba muri Kigali hari Gym ikora amasaha 24/24

Gatare yeretswe ibikoresho bigezweho biri muri iyi Gym ya mbere i Kigali
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare afungura Platnum Gym
Girumugisha Gael uzwi nka Coash Gael yashinze Gym ye nyuma y’imyaka 10 akorera abandi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW