RDC: M23 yashinje amahanga guceceka ku bwicanyi bwibasiye abaturage

Umutwe wa M23 wavuze ko amahanga akomeje guceceka ku bwicanyi bukomeje kwibasira abaturage, buri gukorwa n’ingabo za leta,FARDC, n’imitwe ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Umuvugizi mu bya Politiki w’uyu mutwe,Lawrence Kanyuka, avuga ko abaturage bakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi ariko amahanga akomeje kurebera.

Yagize ati “Turanenga gukomeza guceceka kw’imiryango mpuzamahanga  ku bwicanyi buri kwibasira ubwoko  bumwe, ibitero bikomeye mu gace ka Kirolirwe n’utundi duce begeranye.”

Lawrence Kanyuka  akomeza agira ati “Mu ijoro ryo ku wa 20 Ugushyingo 2028,  imitwe ifatanya na guverinoma yateye isantere ya Bwimba, shiferi yay a Bwito muri teritwari ya Rutshuru aho inzu ebyiri zatwitswe abandi bantu batanu bagakomereka ku buryo bukomeye.”

Lawrence Kanyuka mu itangazo ryo ku wa 30 Ugushyingo 2023, yavuze ko”Guverinoma iri gukoresha indege z’intambara, irasa abaturage kandi ko benshi bapfuye abandi bagakomereka, imitungo yabo igasahurwa.  Icyakora avuga ko bakorewe ubutabazi bwihuse.

M23 ivuga ko yo izakomeza gushyira imbaraga mu kurinda abaturage  kabone nubwo imiryango mpuzamahanga  itarimo ishyira imbaraga mu kumva abaturage.

Ntacyo leta ya Congo cyangwa imiryango mmpuzamahanga iragia icyo ivuga ku byo M23 itangaza.

Kugeza ubu amakuru avuga ko imirwano hagati ya FARDC n’uyu mutwe ikomeje mu duce twa Kirolirwe n’utundi duce twegeranye.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -