Rikora umwuka urenga miliyoni 5! Menya ishyamba Arboretum rya Kaminuza y’u Rwanda

Ishyamba rya Arboretum ni rimwe mu mashyamba manini ari mu Ntara y’Amajyepfo ariko mu yatewe n’abantu.
Iri Ishyamba riri mu Karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, akagari ka Butare mu mudugudu wa Busenyi neza neza rikaba rikijije Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ahazwi nk’iruhande.
UMUSEKE wifashishije inyandiko zitandukanye zigaruka mu mateka ya Arboretum Forest, itegura inkuru igaruka kuri bimwe mu bintu wamenya kuri Arboretum.
Amateka avuga ko Arboretum Forest yatewe mu 1934, iterwa n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti (les frères de la Charité) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije.
Ishyamba ryagiye ryaguka cyane kuva mu 1963 ubwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashingwaga.
Iri shyamaba ryahawe izina “Arboretum” bisobanuye icyanya gitewemo ibiti byinshi byifashihwa mu kwiga, ubushahaskati cyangwa kuruhuka.
Kuri ubu Ishyamba rya Arboretum riri ku buso bwa hectares 200, aho ririkije rikikije Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Ishyamba rya Arboretum rifatwa nk’ibihaba by’intara y’Amajyepfo by’umwihariko akarere ka Huye kuko rifite ubushobozi bwo kurekura umwuka mwiza wa Oxygen wo guhumeka ukabakaba toni 5 826 618 ku mwaka. ni umwuka mwiza ukenerwa n’abarenga 8 896 nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
 Ishyamba rya Arboretum riteyemo ibiti bisaga 320.000 bifite ubushobozi bwo kumira umwuka wanduye wa CO2 urenga toni 1.284,92 ku mwaka. Ribamo amoko y’inyamaswa atandukanye, arimo inkende, inyoni, inyamaswa zo mu bwoko bw’inkegesi n’izindi.
Usibye gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka mu mujyi wa Huye. Abahanga bavuga ko igira uruhare mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe muri uwo mujyi, ikabumbatira urusobe rw’ibinyabuzima, ikifashishwa mu bushakashatsi by’umwihariko ku banyeshuri biga muri Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo.
Inyandiko z’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amashyamba, Rwanda Forestry Authority, zivuga ko iri shyamba rikasemo amapariseri 500 agiye arimo ubwoko bw’ibiti binyuranye bitewe hagendewe ku bwoko bwabyo ndetse n’igihe byatereweho.
Bitewe n’ubwiza ndetse n’umwihariko w’iri shyamba, muri 2018, Arboretum yashyizwe mu byanya bifashwa na ‘Queen’s Commonwealth Canopy’, gahunda igamije gucunga no kubungabunga amashyamba mu banyamuryango ba Commonwealth.
Ishyamba rya Arboretu ni isoko y’amahumbezi n’umwuka mwiza ku barituriye by’umwihariko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri ubu iri shyamba ryeguriwe abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rwo kuribungabunga. Muri abo harimo Rwanda Forestry Authority ndetse BIOCOOR, umuryango utegamiye kuri Leta ucunga ukanabungabunga ibidukikije.
Ishyamba rya Arboretum ritanga umwuka utunganye
Muri iri shyamba harimo n’inyamaswa zikurura abarisura
Kirazira kwangiza ishyamba rya Arboretum
THIERRY MUGIRANEZA
UMUSEKE.RW i Huye