Ruhango: Ubujura buri gutuma abaturage basarura imyaka iteze

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Cana, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango bavuga ko barimo gusarura imyaka iteze kubera ikibazo cy’abajura.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Cana, bavuga ko batangiye  gusarura imyaka iteze kubera abajura babazengereje bayiba.

Hategikimana Thomas umwe muri aba baturage avuga ko ikibazo cy’abajura barandura imyaka irimo imyumbati, ibishyimbo n’amashaza  cyakajije umurego mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2023.

Hategikimana avuga ko  bafashe iki cyemezo  cyo gusarura iyi myaka iteze, bamaze kubona ko abajura barimo kuyirandura .

Ati”Hari aho bakura bakayimaraho,  biratugiraho ingaruka z’ubukene.”

Mukakabera Rose avuga ko iyo abo bajura baje badatoranya imyaka , ahubwo ko bagera mu murima bakarandura iyo bahasanze yose.

Ati”Abakekwa bose twagiye tubatanga bagafungwa igihe gitoya bagaruka bakayibira kuyimara.”

Mukakabera avuga ko imyumbati yakuye uyu munsi yayisaruye iteze yanga ko abatarayivunikiye bayitwara.

Uyu muhinzi avuga ko usibye imyaka abo bajura barandura, kuri ubu bibasiye n’amatungo y’abaturage, kuko hari uwo baherutse kwiba ihene esheshatu (6).

- Advertisement -

Ngirumpatse Fidèle avuga ko hari n’abaza bari ku magare bakayibakira nk’abagiye kuyigurisha.

Ati”Ntabwo ari inzara ibibatera ahubwo n’ingeso.”

Ngirumpatse yifuza ko bahabwa irondo ryitwaje intwaro kuko n’ibyo byatuma batinya.

Ati”Hagize uwo barasa, bagenzi be batinya bagacika kuri iyo ngeso yo kwiba.”

Uyu muturage yavuze ko batanze raporo y’ubujura kuva ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge, akavuga ko nta gisubizo bari babona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’ubujura mu minsi ishize cyagaragaye cyane mu Mujyi wa Ruhango, baza kugihashya.

Ati”Ntabwo bigeze bakitumenyesha, kuba tukibwiwe tugiye kugikurikirana.”

Kayitare avuga ko kuba abaturage bakivuze bisobanuye ko gihari, gusa akavuga ko kubipakira ku igare bitashoboka, kubera ko byakorohera abatuye muri uwo Mudugudu kubafata.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere uyu mwaka wa 2023, bwerekana ko muri rusange ubujura aribwo bukomeje kuza imbere mu bibazo bibangamiye Umutekano w’abantu n’ibintu ku gipimo cya 87,6%.

Bukaba bwariyongereye ugereranije n’umwaka ushize  kuko bwari ku gipimo cya 79,2%.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Cana bavuga ko mbere yuko imyaka yabo yibasirwa n’abajura bayisaruraga yeze cyane
Hategikimana Thomas umwe muri aba baturage avuga ko ikibazo cy’abajura barandura imyaka iteze kimaze gufata intera ndende

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.